Kanye West yakumiriwe kwinjira muri Australia kwa Sebukwe
Umuraperi w'Umunyamerika Kanye West, wahinduye amazina kuri ubu akaba yitwa Ye, yakumiriwe kwinjira muri Australia ndetse Visa ye irahagarikwa nyuma yo kumvikana kenshi ashyigikiye Abanazi bahoze bayoboye u Budage.
Ku wa 08 Gicurasi 2025 nibwo Kanye West yashyize hanze indirimbo yise Heil Hitler isingiza Adolf Hitler n'Abanazi yari ayoboye. Iyi ndirimbo yayishyize hanze mu gihe cy'isabukuru y’imyaka 80 ishize u Budage bw'Abanazi butsinzwe mu ntambara ya Kabiri y’Isi.
Kanye West ufite umugore w’Umunya-Australia witwa Bianca Censori ukunze no kujya muri Australia kuko afiteyo umuryango, umugabo we yamaze gukumirwa ku kunjira muri iki gihugu.
Minisitiri ushinzwe imibereho imbere mu gihugu muri Australia, Tony Burke, yavuze ko kuri ubu Kanye West atemerewe kwinjira muri iki gihugu.
Burke yagize ati "Yavuze amagambo yibasira abantu. Ariko abakozi banjye bongeye gusuzuma ibyo yakoze nyuma y’uko asohoye iyo ndirimbo, kandi ubu nta cyangombwa kimwemerera kugera muri muri Australia afite."
Abajijwe niba bishoboka kubuza umuntu uzwi cyane nk’uyu kwinjira mu gihugu, Burke yasubije avuga ko icyo abona kidashoboka ahubwo ari ukwakira umuntu ufite urwango uturutse hanze.
Yakomeje avuga ko Abanya-Australia bafite ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ariko yongeraho ko igihugu cye gifite ibibazo bihagije bityo bidakwiye kongeramo n'ivangura n’urwango.
Kanye West yabujijwe kwinjira muri Australia iwabo w'umugore we, Bianca Censori
Iyi ndirimbo Heil Hitler ya Kanye West yagize uruhare mu gutuma abura Visa yo kwinjira muri Australia, yateje n’impaka muri Slovakia icyumweru gishize, ubwo hatangazwaga ko agiye kuhakorera igitaramo muri Nyakanga.
Abantu barenga 3,000 basinye ubusabe bwo guhagarika iki gitaramo byari biteganyijwe ko kizabera mu murwa mukuru wa Slovakia, Bratislava.
Ayo matsinda abiri yateguye iby'ubu busabe bwo guhagarika iki gitaramo, yagaragaje ko ababajwe no kuba uyu muraperi ukunze kwerekana ibimenyetso n’imyemerere bifitanye isano n’ibihe bibi byaranze amateka y’Isi, yatumirwa mu gitaramo muri Slovakia.
Mu mashusho y’indirimbo Heil Hitler, ikomeje gufungira inzira Kanye West (Ye) hagaragaramo abagabo b’abirabura benshi bambaye impu z’inyamaswa ndetse bapfutse mu masura yabo, bahagaze ku murongo umwe, baririmba izina ry’iyi ndirimbo, mu gihe West aba aririmba ku byo kuba atumvwa n’abantu, ndetse n’urugamba rwe rwo gushaka uburenganzira bwo kurera abana afite na Kim Kardashian, wahoze umugore we.
Mu gusoza iyi ndirimbo hagaragaramo igice cy’ijambo ryavuzwe n’umuyobozi w’aba Nazi, Adolf Hitler.


Kinyarwanda
English
Swahili









