issa
Bombori bombori hagati ya Papa Cyangwe na Kigali Universe 

Nov 26, 2025 - 07:34
 0

Papa Cyangwe ari mu gahinda ko gukora igitaramo agacyura ubusa yari yizeye ko azasarura amafaranga.

Umuraperi Papa Cyangwe nyuma y'iminsi itatu akoreye igitaramo muri Kigali Universe mu rwego rwo kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki no kumvisha abafana be album ye ya kabiri, yinubiye serivisi mbi yahawe zigeretseho gufungirwa muri iyo nyubako. 

Mu ijoro ryo ku wa 22 Ugushyingo 2025 Papa Cyangwe yanditse ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa burimo akababaro no kwicuza cyane impamvu yakoreye igitaramo muri Kigali Universe. 

Yagize ati"Nta muhanzi nyarwanda nakwifuriza kongera gukorera igitaramo cye muri Kigali Universe. Barikunda cyane..." Ni ubutumwa yakomeje avuga ko igitaramo cye nta n'urumiya yagikuyemo nyamara yarakoresheje imbaraga nyinshi mu kwamamaza. Yanahishuye ko yafungiweyo kuva saa munani kugeza saa kumi n'imwe za mu gitondo. 

Kigali Universe yabihakanye

Burya Inkuru mbarirano iratuba nta gushidikanya. Ubuyobozi bwa Kigali Universe bwabwiye Ukwelitimes ko mu Rwanda utafunga umuntu mu buryo butemewe noneho ntiyiyambaze inzego zimurenganura.

Ku ngingo yo kumwima udufaranga twe yakoreye,iyi nyubako yasobanuye ko Papa Cyangwe yahombye kandi yakuye ibyuma yakoresheje hanze, yari yabishyuye igice, igitaramo kirangiye yagombaga kwishyura ba nyiri ibyuma amafaranga yabasigayemo, ariyo mpamvu yatinze avugana nabo, ibintu we yise gufungwa.

Nyuma y'igitaramo Papa Cyangwe yicaranye na Hirwa ,wungirije Kenny Mugarura uyobora Kigali Universe bari kubarana ku mafaranga yinjijwe. Papa Cyangwe yizaniye ibyuma mu gihe 'Sound' uwari wayimuhaye, yari yishyuwe igice kuri miliyoni 2,5 Frw. Papa Cyangwe yishyuwe miliyoni 1.3 Frw amusigaramo miliyoni 1.2 Frw.

Uwamuhaye ibyuma yabanje yabanje gukuraho amajwi'Sound' habaho kwinginga noneho amajwi ayasubizaho ajya muri Bk Arena naho yari ahafite akazi. Imibare yarakozwe basanga ibyinjiye ntibishobora kwishyura ayasigaye ku yo yasigayemo nyir'ibyuma.

Igitaramo cya Papa Cyangwe cyabereye mu kibuga cya Basketball kitarenza abantu 400, bitandukanye n'abicara mu kibuga cy'umupira w'Amaguru.

Papa Cyangwe yahawe ibyo kunywa no kurya ku bantu be, ku buryo babaranye nyuma y'igitaramo basanga ntabwo ayavuyemo yari kubasha kwishyura nyiri ibyuma 'Sound'.

Barandikiranye ko ayasigaye azayamwishyura nyuma (Papa Cyangwe yishyura uwamuhaye ibyuma). Kigali Universe ivuga ko yamuhaye inkunga y'amafaranga asaga miliyoni 5 Frw ,aya arimo kumwamamariza igitaramo cye kuri Screens za Kigali Universe, ibyo yakoresheje (Consommation) n'aho cyabereye.

Ese Kigali Universe igora abahanzi?

Iyi niyo nyubako igezweho y'abasirimu iberamo ibitaramo itishyuje ikintu na kimwe nyiri ugutegura. Ubundi umuhanzi ufite igitekerezo yegera ubuyobozi bakaganira, bakumva igitaramo cye cyumvikana biyemeza kureba itariki itarafatwa.

Noneho umuhanzi agahabwa inyubako 'Venue' ku buntu,abacunga umutekano ku buntu,ibyuma 'Sound ' ku buntu n'urubyiniro 'stage' ndetse n'ikipe imufasha gutegura aho kwicara byose ku buntu.

Umuhanzi we aho asigara ashakishiriza amafaranga ni mu baterankunga, kwishyuza itike ku muryango yizanira abantu be yizeye.

 Hanyuma rero Kigali Universe yungukira ku biribwa n'ibinyobwa 'Consommation '.

Byumvikane neza ubonye abantu 1500-2000 buzura muri Kigali Universe nibura buri wese akishyura ibihumbi 20 Frw (20,000×1500) yasarura miliyoni 30 Frw ku matike gusa.

Aba bantu bagiye barya bakananywa ibingana n'ibihumbi 10 Frw kuri buri umwe, Kigali Universe yacuruza miliyoni 15 Frw, usibye ko hari ibitaramo bijya bihabera birimo abanyamafara noneho bakanywa amacupa ahenze.

Muri make rero kuri bombori bombori hagati ya Papa Cyangwe na Kigali Universe, ishingiye ku kuba yarakuye ibyuma hanze akabishyiraho amafaranga nyamara ntayagaruze ku matike, ntanabone abaterankunga noneho we akiringira abantu baje kumushyigikira nyamara benshi yarabahaye ubutumire ku buntu.

Kuva hafungurwa habereye ibitaramo birimo icya Bruce Melodie, Kivumbi King, Dr Jose Chameleone, Okkama,Saudi Sol, icyarimo abarundi; Kirikou Akili, Double Jay n'abandi, igiterane cya Apõtre Mignone Kabera, n'ibindi kandi nta nkurikizi zo guhomba zumvikanye nyuma.

Nov 26, 2025 - 08:01