Hailey Bieber agurishije “Rhode” ku giciro cya Miliyari 1 y’Amadolari
Umunyamideli w’icyamamare akaba n’umunyamakuru w’imyidagaduro wo muri Amerika, Hailey Bieber, agiye kugurisha ikigo cye cy’ubwiza, Rhode, ku kigo E.l.f Beauty ku gaciro ka miliyari 1 y’amadolari y’Amerika.
Hailey yatangaje ayo makuru mu butumwa yashyize kuri Instagram Story ye ku mugoroba wo ku wa Gatatu.
Ni ubutumwa bwagira buti: “E.l.f yaguze Rhode ya Hailey Bieber mu masezerano ya miliyari 1 y’amadolari.”
Biravugwa ko E.l.f yaguze Rhode ku mafaranga angana na miliyoni 800 z’amadolari mu buryo bw’amafaranga n’imigabane, hakiyongeraho miliyoni 200 z’amadolari azishyurwa bitewe n’uko ubucuruzi buzagenda mu gihe kizaza.
Nubwo iyo gahunda iteganyijwe kurangira mu mpera za 2025, Hailey azaguma ku mwanya wa CEO ndetse anabe umuyobozi w’ishami rishinzwe udushya, anabe inshuti ya hafi mu bijyanye n’ubujyanama muri E.l.f.
Amakuru avuga ko uyu munyamideli Hailey yashinze Rhode mu mwaka wa 2022.


Kinyarwanda
English
Swahili









