Uganda: Radiyo yahagaritse gucuranga indirimbo za Spice Diana
Radiyo yitwa Boona FM yo muri Uganda, yahagaritse gucuranga indirimbo z'umuhanzikazi Spice Diana, kubera kutishyura amafaranga bamuhaye.
Boona FM, ni radiyo ikunzwe cyane ikorera ku murongo 91.8 FM mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Uganda, ifite icyicaro mu Karere ka Rukungiri.
Iyi radiyo yamaze gufata icyemezo cyo guhagarika gucuranga indirimbo z'uyu muhanzi w'icyamamare muri Uganda, Spice Diana, nyuma yo kunanirwa kwitabira ibitaramo bibiri yari yatumiwemo byateguwe n'iyi radiyo, ndetse ntasubuze amafaranga yari yarishyuwe.
Umuyobozi w’iyi radiyo, Maanige Wence, mu butumwa wanyujije kuri X, yavuze ko Spice Diana yari yishyuwe angana na miliyoni 6.5 z’amashilingi ya Uganda, kugira ngo aririmbe mu bitaramo byari kubera ahitwa Kihiihi no muri Rubaare umwaka ushize, ariko ntahagere bikaza gutuma abafana bari baje mu gitaramo cy'uyu muhanzi bikoma iyi radiyo.
Yagize ati: "Guhera uyu munsi, nta ndirimbo ya Spice Diana cyangwa izo yakoranye n’abandi bahanzi zizongera gucurangwa kuri Boona FM 91.8."
Iki cyemezo cyateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko bagishyigikira ari uguhana kandi kinyamwuga, mu gihe abandi bavuga ko gikabije.
Kugeza ubu, Spice Diana n'abareberera inyungu ze ntibaragira icyo batangaza ku by’ubu bujura bashinjwa cyangwa ku cyemezo cyo guhagarikirwa indirimbo kuri radiyo Boona FM.
Boona FM ni imwe muri radiyo zikomeye mu gace ka Kigezi, ndetse ikaba izwiho kuba ikomeye mu myidagaduro.


Kinyarwanda
English
Swahili









