Umuraperi ukomeye nigeria yateje impagarara avuga ko gusambana atari icyaha: Avugwa hanze mu myidagaduro
Twakusanyirije hamwe amakuru y'imyidaduro Avugwa hanze y'u Rwanda.
Album ya ayra starr yaciye agahigo kiya Wizkid kuri Spotify
Mu gikorwa gikomeye cyerekana intambwe idasanzwe umuziki wa Nijeriya ugezeho, album ya kabiri ya Ayra Starr yitwa ‘The Year I Turned 21’ yabaye iya gatanu mu ziri ku isonga mu zumviswe cyane mu mateka ya Spotify mu bihangano by’Abanya-Nijeria. Iyi album ikaba imaze kumvwa inshuro zirenga 994 miliyoni, ihita ica agahigo kari gasanganywe Album yitwa ‘Made in Lagos: Deluxe Edition’ ya Wizkid imaze kumvwa inshuro zigera kuri 993.6 miliyoni kuri uru rubuga.
Iyi Album yagiye hanze mu mwaka wa 2024, ikaba iriho indirimbo zakunzwe cyane ku mbuga zicururizwaho imiziki zirimo nka “Commas,” “Rhythm & Blues,” na “21,” zafashije cyane mu gutuma umubare w’abayumvishe wiyongera.
Ben Affleck yahize kwihimura kuri Tom Cruise wamutwariye umukunzi
Umukinnyi wa Filime ukomeye ku Isi, Ben Affleck, yahigiye kwihimura kuri mugenzi we nawe ukina filime, Tom Cruise wamutwariye umukunzi, ibintu afata nko kumuca amazi.
Ben Affleck avuga ko atishimiye na gato kubona uwahoze ari umukunzi we witwa Ana de Armas,ari mu rukundo n’inshuti ye magara bakinana filime i Hollywood, Tom Cruise.
Ibi ni bimwe mu bitangazwa n’inshuti z’uyu mukinnyi wa filime, aho bavuga ko uyu mugabo ahora yitotombera mucuti we Cruise, ndetse kuri ubu akaba yarahigiye kuzamwihimuraho, nawe akamwitura ubugome yamukoreye bwo kumuteretera uwahoze ari umukunzi we.
Manager wa davido agiye gukora ubukwe
Amakuru ari kuvugwa cyane muri showbiz ni uko Asa Asika, umujyanama w’ibyamamare bitandukanye, akaba n’umugabo wahesheje Davido izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga, yaba ari kwitegura gukora ubukwe n’umukunzi we Leona.
Nubwo amakuru y’ubukwe bwabo atarasohoka ku mugaragaro, bamwe bavuga ko buzaba ari ubukwe buhenze bwuzuyemo ibyamamare, aho Davido ubwe azaririmba mu birori.
Asa Asika ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwa Davido, yagiye amufasha mu ndirimbo zamenyekanye nka “If,” “Fall,” na “Aye.” Uretse ubujyanama, azwiho no kuba umucuruzi w’umuhanga n’uwagize impinduka zikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro muri Nigeria.
Apôtre Grace Lubega yateje impaka nyuma yo gutangaza kubaka urusengero rw’arenga miliyari 55 Frw
Ku wa 13 Gicurasi 2025, Apôtre Grace Lubega, washinze Phaneroo Ministries International, yatangaje umugambi wo kubaka urusengero ruteye imbere ruzatwara miliyoni 55 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 210 z’amashilingi ya Uganda).
Mu butumwa yagejeje ku bakirisitu be, yavuze ko azubaka urwo rusengero adasabye inguzanyo kandi atanasabye inkunga, ahubwo abishingira ku kwizera afite kutarimo gudashidikanya aho kuba ku butunzi.
Yagize ati: “Nzi abantu bafite amafaranga ariko batagira umutima wo gutanga. Ariko nzi umusore uri mu itorero witeguye gutanga miliyoni imwe y’amadolari. Nta kazi afite, ariko afite umutima. Ni we nshaka.”
Umushinga wa Apôtre Lubega wo kubaka urusengero rwa miliyoni $55 watumye abantu batandukanye bagira icyo bavuga, bamwe baramushima nk’umunyamasengesho ufite icyerekezo, abandi bamunenga bamushinja gushukashuka abayoboke.
Orezi wakoranye na sheebah na charly& nina ngo yigiriye mu iraha biba intandaro y'izima rye
Umuhanzi w’injyana ya Afrobeats, Orezi, yavuze ko impamvu ibikorwa bye bya muzika byadindiye ari uko yagize ukwirara no kugabanya umuhate mu mikorere ye. Yavuze ko yakunze kwiryohereza, akigira mu iraha, bituma yibagirwa gukora umuziki bituma asubira inyuma.
Uyu muhanzi yavuze ko gukora cyane ari byo bituma umuhanzi ahora ari ku gasongero, atanga urugero kuri Davido ukomeza gukora cyane nubwo yamamaye.
Orezi kandi yigeze gukorana n’abahanzi b’abagore bakomeye nka Sheebah (wo muri Uganda) na Charly & Nina (bo mu Rwanda), ariko nyuma yaho yahise yinjira mu iraha no kwishimisha, ari nabyo byatumye muzika ye itakaza ubukana.
Jux akomeje kwibasirwa ashinjwa kwibeshyera ubutunzi adafite
Umukobwa wo muri Nigeria ukoresha urubuga rwa TikTok mu mazina ya May May, yavuze ko umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania, Juma Jux, atari umukire nk’uko abantu babitekereza. Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, May May yavuze ko Jux agituye mu nzu yasizwe na se witabye Imana, kandi ko akunze kwiyemera ko ari umukire, mu gihe biba ari ibinyoma.
Yavuze ko hari igihe uyu muhanzi akunze kuza imbere y’abantu akabaratira ubutunzi bwe, uburyo aba mu buzima buhenze cyane, kandi nyamara byose biba ari ukubeshya kuko iyo bigeze mu rugo iwabo ubuzima buba bugoranye.
Ibi byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamagana uko uyu mukobwa yivanga mu buzima bw’abandi, abandi bavuga ko ntacyo bitwaye kuko biba ari byiza kumenya uko b’abahanzi babayeho nyuma yo kutwiyereka imbere ya Camera.
King Promise yavuze ko umuziki wa Ghana udashobora kuba mpuzamahanga buri wese akiri Nyamwigendaho
Umuhanzi w’umunya-Ghana, King Promise, yasabye abahanzi bagenzi be gukorera hamwe mu rwego rwo guteza imbere umuziki wa Ghana ku rwego mpuzamahanga. Yatangaje ko bidashoboka kuvuga ngo " Tugeze umuziki wa Ghana i Bwotamasimbi" hanyuma buri wese akikorera ku giti cye, barangiza bagatekereza ko hari ahantu uwo muziki uzigera ugera.
King Promise yavuze ko we ubwe ahora ashishikajwe no gukorana n’abandi bahanzi no kubashyigikira, kuko bizamura umuziki w’igihugu cyabo. Yongeyeho ko ubufatanye hagati y’abahanzi bo muri iki gihugu ari ingenzi mu kugera ku ntego yo kumenyekanisha umuziki wa Ghana ku isi yose.
Doja Cat yagizweho ingaruka no kwibagisha (Plastic Surgery)
Umuraperikazi w’Umunyamerika, Doja Cat, yagaragaye ku rubyiniro rwa Wango Tango Festival ku itariki ya 10 Gicurasi 2025 yambaye ikanzu y’uruhu ruciye bugufi cyane, yerekana ibice byinshi by’umubiri we.
Abari bitabiriye ibirori ndetse n’abakurikiranira hafi imyambarire ye, babonye ko igituza cye kimeze nk’ikitaringaniye, bituma benshi bibaza ku mpamvu yabyo.
Nyuma y’iki gikorwa, Doja Cat yifashishije urubuga rwa X (Twitter) kugira ngo asobanure iby’iyo mpinduka ku mubiri we. Yatangaje ko ibyo abantu babonye byatewe n’ikibazo cya "capsular contracture", aho ari ingaruka zatewe n’icyuma cyashyizwe mu gituza cye maze kigatuma mu gatuza ke hataringanira (hasumbana).
Mu kwezi kwa Werurwe 2023, Doja Cat yari yaratangaje ko yakoze plastic surgery, aho yari yagabanyishije amabere. Icyo gihe, yagaragaje ko yishimiye impinduka yakoze ku mubiri we.
Indirimbo nshya ya kanye west avuga ku ba nazi yahagaritswe Russia
Indirimbo "Heil Hitler" y’umuraperi ukomeye ku Isi, Kanye West (Ye), yateje impaka ndende kubera amagambo arimo urwango n’amashusho agaragaza abantu b’abirabura baririmba indirimbo bafite imyambarire isa n’iy’ingabo z’aba Nazi.
Nubwo iyi ndirimbo yakuwe ku mbuga zicururizwaho imiziki nka Spotify na SoundCloud, ikomeje gusakara cyane ku mbuga nkoranyambaga nka X (Twitter) aho imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 8.
Abayobozi b’Uburusiya basabye ko album "Cuck" ihagarikwa mu gihugu cyabo, bavuga ko irimo ibihabanye n’amategeko yabo arwanya kwamamaza ingengabitekerezo y’aba Nazi.
Ibi byiyongera ku bibazo Kanye West amaze igihe ahura nabyo bijyanye n’amagambo ye yibasira Abayahudi n’ibikorwa bye byateje impaka mu ruhando rwa muzika.
Kanye West we avuga ko indirimbo ye ari igice cy’ubuhanzi bwe, ariko abasesenguzi n’imiryango irwanya ivangura bavuga ko ibyo akora ari ugukwirakwiza urwango no kwamamaza ingengabitekerezo z’ivangura.
Eddy kenzo yatumiwe muri AFRIMA conference muri Ethiopia
Umuhanzi w’Umunya-Uganda Eddy Kenzo yitabiriye inama y’umuziki ya AFRIMA 2025 ibera ku cyicaro cya African Union (AU) i Addis Ababa, Ethiopia, kuva ku wa 13 kugeza ku wa 14 Gicurasi 2025.
Kenzo yifatanyije n’abandi bahanzi bakomeye muri Afurika barimo 2Baba Idibia wo muri Nigeria, Makhadzi wo muri Afurika y’Epfo, Stonebwoy wo muri Gana, na Nikita Kering wo muri Kenya.
Iyi namaikaba igamije guteza imbere umuziki wa Afurika no gushishikariza ubufatanye hagati y’abahanzi n’abayobozi b’uru rwego.
Mu biganiro by’ingenzi, hazibandwa ku nsanganyamatsiko nka “Music Beyond Borders”, isesengura ry’uko umuziki wa Afurika ukomeje kwaguka ku rwego mpuzamahanga, ndetse no ku buryo bwo kungukira ku bukungu bw’umuziki wa Afurika no gushyiraho amategeko afasha uru rwego gukura.
Bruno k yasabiye urukundo spice diana kuri Tv live
Umuhanzi w’Umunya-Uganda Bruno K yagaragaje amarangamutima akomeye kuri mugenzi we Spice Diana mu kiganiro cyanyuze kuri televiziyo cyabaye ku wa 12 Gicurasi 2025.
Ubwo yari abajijwe uwo yakwifuza kurushinga nawe mu bahanzi bagenzi be, Bruno K yasubije adategwa ati: “Nakwifuza Spice Diana. Ni urukundo rw’ubuzima bwanjye. No mu buzima bwo ku rundi ruhande no mu nzozi, ni we mbona gusa.”
Aya magambo yatunguye benshi, akaba yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana bamwe bashimye ukuntu Bruno K yagaragaje amarangamutima ye, mu gihe abandi bibaza uko Spice Diana azabyakira.
Kugeza ubu, Spice Diana ntacyo aratangaza kuri iri tangazo.
Rema namakula yateguje ubukwe bw'agatangaza
Dr. Hamza Ssebunya, umugabo w’umuhanzikazi Rema Namakula, yatangaje ko hari ubukwe bukomeye ateganya gukorana n’uyu muhanzikazi vuba aha.
Ibi yabitangaje ubwo yari mu gitaramo cya B2C cyabereye kuri Hotel Africana, aho yasabye abakunzi be n’itangazamakuru gukomeza gukurikira amakuru no kwitegura kuko hari ikidasanzwe kiri hafi kuba.
Hamza yemeje ko ubukwe bwabo buzaba vuba, kandi bukazaba ari igikorwa cy’ikirenga mu mateka yabo.
Ibi byakurikiye urugendo rwabo i Burayi muri Mata, aho Hamza yateye ivi agasaba Rema ko yamubera umugore mu birori by’agatangaza.
Umuraperi ukomeye nigeria yateje impagarara avuga ko gusambana atari icyaha
Umuraperi w’Umunya-Nijeriya, Falz, yibasiwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvuga ko gusambana atari icyaha.
Ibi yabivugiye mu kiganiro, aho yahamije ko gusambana atari icyaha nk’uko bamwe babivuga, ndetse anaboneraho kuvuga ko bamwe bagendera ku myemerere ya gikirisitu mu gucira abandi imanza, nyamara nabo bafite ibyo bakora bitari byiza.
Iyi mvugo ye yakuruye impaka ndende, aho bamwe bamushinje kugoreka indangagaciro z’ubupfura no gutesha agaciro imyemerere ya gikirisitu.
Abamunenze bavuga ko nk’umuhanzi ukomeye, amagambo ye ashobora kugira ingaruka ku rubyiruko rumufata nk’icyitegererezo.
Nyamara hari n’abandi babonye ari ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, bavuga ko buri wese afite uburenganzira bwo gutekereza ukwe ku bijyanye n’icyaha n’imyitwarire y’abantu, kandi na none buri wese akaba anafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ku buryo yumva ibintu.


Kinyarwanda
English
Swahili









