Umujyanama wa Davido arifuza indirimbo na Wizkid, Don Jazzy yananiwe urushako rw’umugore umwe,urukundo rwa Card B na Stefon Diggs ruri mu manga(Avugwa hanze)
Urubuga rucuruza imiziki rwa Apple, rwatangaje Wizkid na Tems nk’abahanzi bafite indirimbo zumviswe cyane z’ibihe byose. Iya Wizkid ni iyitwa’One Dance’yakoranye na Drake. Naho iya Tems yitwa ‘Wait For U’ yakoranye na Future na Drake. Ni nawe muhanzikazi wo muri Afurika wagaragaye kuri urwo rutonde. Ni urutonde rw’indirimbo 500 ziyobowe na Shape of You.
Asa Asika umaze igihe kirekire ari umujyanama wa Davido yahishuye ko mu muziki wa Nigeria urukundo ntarwo bitewe n’uko abahanzi bakuru badakorana indirimbo, ibintu bituma Afrobeats itagera mu bice by’isi byose nko muri Amerika y’Amajyepfo.
Asa Asika mu kiganiro kuri Afropolitan yavuze ko umuhanzi we yakabaye yarakoranye indirimbo na Wizkid mu rwego rwo kugeza kure Afrobeats. Ibi yabishingiye ku bufatanye bw’abahanzi baririmba Latin Pop aribo Bad Bunny, J Balvin na Nicky Jam bahora bakorana indirimbo mu gusunika Latin Pop mu bice by’isi.
Uwo mugabo yavuze ko Afrobeats hari ahantu itari yagera kandi abona yahagera biciye mu bufatanye bw’abahanzi bakuru nka Burna Boy, Rema, Davido, Tiwa Savage na Wizkid. Icyakora igitekerezo cya Asa cyamaganiwe kure n’abafana ba Wizkid batatindiganyije kumusubiza ko uwo Davido ahora ashaka ko abantu bamwitaho’Chasing clout’ bityo n’iyo ndirimbo niwe yakungukira kurusha Wizkid.
Asa Asika yavuze habayeho indirimbo ya Davido, Burna Boy na Wizkid yatumbagiza Afrobeats ku isi hose biciye muri ubwo bufatanye.
Ruger yakunze guceza ku myaka 9
Umuhanzi ugezweho muri Nigeria Ruger yasobanuye ko ku myaka 9 yajyaga guceza mu tubyiniro. Iyo myaka niho yatangiriye akunda umuziki cyane kuko byari mu maraso ye kujya mu birori. Yajyagayo agamije kumva imiziki no kubyina by’umwihariko iyo mu njyana ya Afrobeats. Ruger yamamaye mu 2021 ubwo yashyiraga hanze ‘Bounce’ yahise asinya muri Jonzing World ya D’Prince yaje kuyisohokamo mu 2024 atangiza laber yise’Blown Boy Entertainment’
Shensea ntiyizerera muri Gatanya
Urukundo rwa Card B na Stefon Diggs ruri mu manga
Card B na Stefon Diggs bari bamaze amezi bahararanye kuri ubu ntabwo amazi akiri yayandi bitewe nuko basibye amafoto bari barashyize ku mbuga nkoranyamba. Ikiyongera kuri ibyo ni uko batajyanye mu birori bya Paris Fashion Week kuko Card B yagiye wenyine mu gihe no ku mikino ya NFL babaga bari kumwe agatoki ku kandi. Urukundo rwa Card B na Diggs rwamenyekanye mu Ukwakira 2024. Muri Gashyantare 2025 bigeze kumarana ukwezi babana mu nzu.
Chris Brown ntari buririmbe Afronation
Chris Brown yatangaje ko atari bwitabire iserukiramuco rya Afronation riteganyijwe ku wa 9 Nyakanga muri Portugal.
Wizkid na Tems baje ku rutonde rwa Apple Music
Urubuga rucuruza imiziki rwa Apple, rwatangaje Wizkid na Tems nk’abahanzi bafite indirimbo zumviswe cyane z’ibihe byose. Iya Wizkid ni iyitwa’One Dance’yakoranye na Drake. Naho iya Tems yitwa ‘Wait For U’ yakoranye na Future na Drake. Ni nawe muhanzikazi wo muri Afurika wagaragaye kuri urwo rutonde. Ni urutonde rw’indirimbo 500 ziyobowe na Shape of You.


Kinyarwanda
English
Swahili









