issa
Azawi yeruye avuga uko kwitwa umugabo byatumye atanga akayabo

May 20, 2025 - 14:56
 0

Azawi yagaragaje ko yahinduye amenyo ye, akoresheje agera kuri miliyoni 24 z’amashilingi ya Uganda kugira ngo agaragare neza, icyemezo avuga ko nubwo gihenze ariko cyamuhinduriye ubuzima.

Avuga ko mu rugendo rwe rwa muzika isura ye n'uko yagaragaraga byamubereye ikibazo ubwo yinjiraga mu ruganda rw’umuziki.

Yagize ati "Ubwo ninjiraga mu muziki, sinasaga neza. Hari abantu bamwe banyitaga Bwana Azawi."

Kimwe mu byo yahagurukiye cyane ni inyinya yari hagati y’amenyo ye y’imbere, yaje kwaguka kurushaho ubwo yagwaga atunguwe amenyo ye akangirika.

Nyuma ya byose avuga ko yiyemeje gukora ibishoboka byo kugira ngo agire isura nziza ndetse no kwiyongera ikizere, bituma afata icyemezo cyo gucyemura ikibazo cy'amenyo ye hakiri kare mu rugendo rwe rwa muzika.

Azawi yashatse muganga w’amenyo amufasha guhindura imiterere yayo. Kuri ubu afite utwongerwa ku menyo ngo ase neza tuzwi nka 'Veneers' tugera kuri 12, dutandatu ku menyo y’imbere yo hejuru, ndetse n'adutandatu ku menyo y'imbere yo hasi.

Nk’uko Azawi abivuga, buri kamwe kamutwaye hafi miliyoni 1 y’amashilingi ya Uganda, utabariyemo amafaranga y’ubuvuzi bw’iyongeraho.

Uretse izi veneers, kandi uyu muhanzikazi yakorewe ibyitwa root canal treatments (aho bakuraho imizi y'amenyo yangiritse), ibyamutwaye agera k'ibihumbi 800 UGX kuri buri ryinyo. Iyo byose abiteranyije, Azawi avuga ko yishyuriye arenga miliyoni 24 z’amashilingi ya Uganda.

Azawi kuri ubu avuga ko yishimira inseko ye 

Rimwe na rimwe Azawi bamwitiranyaga n'abahungu kubera imiterere ye 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Azawi yeruye avuga uko kwitwa umugabo byatumye atanga akayabo

May 20, 2025 - 14:56
May 20, 2025 - 15:17