Tanasha Donna yiyemeje guhagarika guhinduza iminwa

Mar 12, 2025 - 10:01
 0

Umunyamideli wo muri Kenya Tanasha Donna, nyuma yo kuvugirizwa induru n'abafana be kubera inzira yahisemo yo kwihinduza iminwa, yahisemo kubihagarika.

Tanasha Donna wari warihinduje iminwa ye igahinduka mu ngano n’uko igaragara, yahisemo kubireka akagumana iminwa y’umwimerere nyuma yo guhabwa urw’amenyo n’abafana be.

Mu minsi yashize uyu mugore wabyaranye na Diamond Platnumz yifashishije imbuga nkoranyambaga ze ashyiraho amashusho agira inama abagore ku bijyanye n’imibanire, gusa ibitekerezo bigaruka ku minwa ye biba byinshi ku ruta ibyagarukaga ku butumwa yari yatanze.

Abanenze Tanasha Donna bamwe muri bo bakanamutuka, bakomozaga ku kuba aba ari mwiza iyo atahindujie imwinwa bisabye gutwerwa inshinge ibizwi nka ‘Lip fillers’, na byo bikorwa mu rwego rwo kwishyiraho ibirungo by’ubwiza.

Impaka kuri Tanasha zakomeje kuba nyinshi nyuma y’uko Umunyamakuru Mange Kimambi ufite izina rikomeye muri Tanzania na we yagize icyo abivugaho, gusa atanga igitekerezo ashyigikira uwo mugore anasaba abantu guhagarika kumutuka ahubwo bakamuha inama nziza.

Uyu munyamakuru yashimye ubwiza karemano bwa Tanasha, anamugira inama guhagarika kwitera ibyo birungo bisaba guterwa inshinge ku munwa.

Uyu munyamakuru yanijeje Tanasha ko azamutera inkunga kugira ngo ajye muri Los Angeles afashwe gukurwaho ibyo birungo.

Mu busanzwe ibyo birungo bishyirwaho n’umuntu w’inzobere nk’uko hariho abahanga mu kongera cyangwa kugabanya amabere n’ibibuno ku babishaka, byose bigakorwa hagamijwe kongera uburanga nubwo hari abo bidahira.

Mange Kimambi yibukije Tanasha ko ibyo birungo by’ubwiza byamugiraho ingaruka mbi, ndetse ko adakwiye gutegereza ko bituma ubwiza asanganwe bucyendera.

Nyuma y’izo mpaka zose, Tanasha Donna yongeye kwifashisha imbuga nkoranyamabaga ze agaragaza ko yumvise inama yagiriwe, ndetse ko agiye kwikuraho ‘Lip fillers’ agasubirana iminwa ye karemano.

Tanasha Dona yashakaga guhinduza iminwa

Tanasha Dona yahisemo guhagarika guhinduza iminwa 

Mar 12, 2025 - 10:07

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.