issa
Rema yujuje Accor Arena yakira ibihumbi 20

Jul 1, 2025 - 11:23
 0

Rema uri mu bahanzi bari kwandika amateka mu muziki wa Nigeria yujuje inyubako yitwa Madison Square Garden yakira abantu ibihumbi 20 bicaye neza. Nyuma yo kuzuza iriya nyubako yo muri Amerika, ku itariki 29 Kamena 2025 yari afite ikindi gitaramo I Paris muri Accor Arena aho yujuje iyo nyubako yakira abantu ibihumbi 20 bicaye neza.

Rema yafatanyije n’abahanzi b’iwabo barimo Odumodublvck na Shallipopi bakoranye indirimbo ziri kuri album yitwa’HEIS’. Rema ari mu bahanzi bakoresha imbaraga ku rubyiniro, ibintu bimufasha gucuruza amatike no gushimisha abitabira ibitaramo bye. 

Rema amaze iminsi yarinjiye mu ntambara yo gukuraho inyabutatu ya Wizkid, Davido na Burna Boy ahubwo akaba ashaka ko hajyaho inyabune kuko nawe ari gukora amateka bakuru be bamubanjirije bagiye bakora mu bihe bitandukanye.

Rema ni we muhanzi wa mbere wo muri Afurika wujuje miliyali y’abumvise indirimbo’Calm Down’yakoranye na Serena Gomez ku rubuga rwa Spotify.