
Joshua Baraka ntashaka kuririmba Ikigande, Val Kilmer yapfuye, Omah Lay agiye gushyira hanze album ya kabiri:Avugwa mu myidagaduro
Amakuru y'imyidagaduro agezweho muri Afurika no muri Amerika.
Umuhanzi wo muri Uganda Joshua Baraka, aratangaza ko ataba ashaka kuririmba mu Kigande ari yo mpamvu akoresha cyane Icyongereza mu ndirimo ze.
Uyu muhanzi avuga ko yumva neza Ikigande, gusa yemeza ko muri uru rurimi impinduka ntoya mu ijambo bihita bihindura ibisobanuro by'indirimbo yose, ariyo mpamvu ahitamo gukoresha Icyongereza.
Ku rundi ruhande, umuhanzikazi wo muri Afurika y'Epfo Nadia Nakai, nyuma yo gushyira hanze album yise "Braggacy," yahise afata ikiruhuko yerekeza i Lagos muri Nigeria.
Mu mashusho n'amafoto arimo gusangiza abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga, ari kugaragaza ahantu heza aba yasohokeye harimo; Bar Beach, Lekki Beach, Elegushi Beach n'ahandi.
Val Kilmer yitabye Imana
Umunyabigwi mu gukina filime muri Amerika, Val Kilmer yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu Kabiri rishyira ku wa Gatatu nk'uko byemejwe n'umukobwa we Mercedes Kilmer.
Uyu mugabo yitabye Imana afite imyaka 65 y'amavuko, akaba yaguye i Los Angeles azize indwara zo mu buhumekero yari amaze igihe ahanganye nabwo.
Mu 2014 Kilmer nabwo yigeze kuzahazwa na kanseri, gusa nyuma yaje kuyikira burundu.
Yamamaye muri filime zitandukanye zirimo iyitwa Top Gun, Willow, The Saint, The Batman Forever n'izindi nyinshi.
Tugarutse muri Nigeira, Emmanuel Adewale amazina nyakuri y'umuhanzi Mayorkun, aratangaza ko agiye kwimukira mu Mahanga kubera ikibazo cy'ubukungu bwifashe nabi mu gihugu kandi kikaba gikomeje kwiyongera.
Uyu muhanzi akaba agiye kwiyongera kuri Banky W wavuye muri Nigeria mu mwaka washize akajya gutura muri Amerika kubera impamvu z'ubukungu gusa akaba yari agiye no kwiga.
Mu myaka mike ishize kandi, ibindi byamamare muri Nigeria byagiye gutura mu mahanga barimo;Tacha, Eldee, Dr. Sid, Genevieve Nnaji, Omotola Jalade Ekeinde, Rita Dominic, Uche Jombo, Emeka Ike n'abandi.
Omah Lay agiye gusohora album ya kabiri
Umuhanzi wo muri Nigeria Omah Lay, yatangaje ko album ye ya Kabiri yategerejwe igihe kinini yise 'Clarity of Mind' izajya hanze ku wa 16 Gicurasi 2025.
Ni nyuma y'uko yari kujya hanze mu mpereza za 2024 ariko muri Kanama atangaza ko yayumvishije umwe mu bahanzi atavuze izina birangira amwibye indirimbo zari kuyisohokaho atangira bundi bushya.
Iyi album izaba ije ikurikira iya mbere yise "Boy Alone" yasohotse mu 2022 yariho indirimbo zakunzwe nka Attention, Recognize, women n'izindi.
Ruger yahishuye ko yatangiriye umuziki mu rusengero
Umuhanzi wo muri Nigeria Ruger, yatangaje ko agitangira kuririmba yatangiriye muri korari aho yasengeraga bikarangira abikomeje kugera magingo aya.
Mu kiganiro yagiranye na Apple Music, yavuze ko muri korari aribo bakoze ijwi rye, ariyo mpamvu iyo ari ku rubyiniro aba yumva aryohewe n'umuziki we kuko aba ari gukoresha ijwi rye ry'umwimerere.