issa
Muhazi United FC yatsinzwe na Etoile de l'Est ubuyobozi bwayo busigarana ihurizo

Apr 4, 2026 - 19:34
 0

Mu mikino yo guhatanira itike yo gukina Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ikipe ya Muhazi United yatsindiwe ingoma ibitego 2 -0 na Etoile de l' Est. Nyuma y'uwo mukino abakunzi ba Muhazi united f.c bagaragaje ko batishimiye uburyo iyo kipe yitwaye muri uwo mukino bavuga ko hakwiye impinduka mu miyoborere yayo.

Uwo mukino wabereye kuri sitade ya Ngoma, Etoile de l'Est ifashwa n'uturere twa Ngoma na Kirehe yawutsinzemo  Muhazi United ifashwa n'uturere twa  Rwamagana na Kayonza  twombi duhana imbibi n'Akarere ka Ngoma.

Uwo mukino wabereye kuri sitade ya Ngoma ni umukino ubanza woroheye Etoile de l'Est kuko umwana ukiri muto ufite impano witwa Muhoza Daniel yatsindiye Etoile de l'Est ibitego 2, ku munota wa 29 n'uwa 62  mu gihe Muhazi itashoboye kunyeganyeza inshundura itaha amara masa.

Ni umukino watumye abatuye Akarere ka Ngoma bagira icyizere ko iyi kipe yabo  ishobora kuzongera gukina mu cyiciro cya mbere banyotewe ariko abatuye mu karere ka Rwamagana batashye bimyiza imoso dore ko iyi kipe yahoze yitwa Rwamagana city nubwo igenerwa ingengo y'imari ariko idahwema kubabaza abayishinze bayitezeho kubaha ibyishimo no kuzamura impano ku bavuka i Rwamagana.

Bamwe mu bakunzi b'umupira w'amaguru baganiriye na UKWELITIMES,  bavuga ko iyi kipe ishorwamo akayabo ariko umusaruro ntuboneke bagatunga agatoki ibijyanye n'imiyoborere yayo ndetse n'imicungire yayo.

Umwe mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu mujyi wa Rwamagana waganiriye na UKWELITIMES yagize ati " Ikipe yitwa Muhazi ni ikipe itakigira abakunzi kubera uburyo iyobowe, urebye mu bantu bayishinze igitangira nta muntu uri mu buyobozi bwayo biturutse ku bantu bayinjiyemo kubera inyungu zabo birukaba abayivunikiye, ubwo yitwaga Rwamagana city. Twayishize dufite intego  yo kuzamura umupira wa Rwamagana ariko ubu ni ikipe ihabwa amafaranga na Leta ariko itagaragaza ko ishoboye."

 Uwo mukunzi w'umupira yakomeje agira ati" Akarere niba gatanga amafaranga Kayonza ikongeraho andi ariko ntibe ikipe ikomeye kuki bakomeza gutanga amafaranga ku ikipe itayobowe neza? Hari abakunzi b'umupira hano tuzi ko bigijwe ku ruhande kubera ko bavuga ukuri. Urebye nta nta musaruro twayitegaho watagaragaye impinduka."

 Nyuma yo kumva ibyifuzo by'abakunzi ba Ruhago mu karere ka Rwamagana, twagerageje kuvugana n'ubuyobozi bw' Muhazi united F.c ariko ntibyadukundira kuko Perezida wayo Nkaka Mfizi Longin ntiyitabye telefoni ndetse n'umunyamabanga wayo Gombaniro Dickson telefoni ye yitabwe n'undi muntu. Igihe bizakunda tuzabagezaho icyo ubuyobozi bwayo buvuga ku miyoborere yayo n'umusaruro wayo udashimishije abagize uruhare mu kuyishinga.

 Mu yindi mikino yabaye Intare zatsindiye Sina Gerard f.c ishyorongi 2-0, Espoir itungurwa na Unity f.c bangana 1-1, Sunrise itsinda Nkombo 1-1. Amakipe ane azaba yasezereye andi azahatanira imyanya 2 ya mbere akaba azanahita ajyana mu cyiciro cya mbere.

Apr 4, 2026 - 22:13