Niyigena Clement yemeje ikintu kimwe cyatuma umukinnyi aguma gukina muri APR FC afite umutekano
Myugariro w'umunyarwanda ndetse ukinira ikipe ya APR FC, Niyigena Clement, yatangaje ikintu gituma umukinnyi ashobora kumara iminsi akinira ikipe ya APR FC.
Mu kiganiro myugariro, Niyigena Clement, yakoze yatangaje ko ikipe ya APR FC usibye kuba yakwihanganira kuba uri umukinnyi mwiza ariko yo nta myitwarire myiza ufite, ntabwo wakizera kuguma kuyikinira.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Shene imwe ya Youtube tariki 9 werurwe 2025, agaruka kuri byinshi byerekeranye n'ubuzima bwe ariko aza kugaruka mu buzima yahuye nabwo ubwo yerekezaga muri APR FC bitandukanye ni uko byari bimeze ubwo yakinaga mu ikipe ya Rayon Sports.
Niyigena Clement ubwo yabazwaga itandukaniro rihari ryo kuba uri umukinnyi wa Rayon Sports cyangwa uwa APR FC, yavuze ko ikipe ya APR FC itajya ipfa kwihanganira umukinnyi ufite imyitwarire itari myiza bitandukanye na Rayon Sports.
Yagize ati " Itandukaniro rihari, nyuma y'umusaruro ikindi kintu bareba ni imyiwarire yawe kubera ko uko waba umeze kose ariko harimo ibibazo by'imyitwarire ntabwo byahura. Iyo uri muri APR FC, hari ibyo twebwe tuba dushaka bishobora guhura nicyo kibazo cy'imyitwarire tukabyirengagiza."
Niyigena Clement yanatanaje ko afite intego zo kugera kure ariko n'ibindi byose ategura byose ipfundo ryabyo rizaba rishingiye ku mupira w'amaguru.
Uyu musore umaze gukundwa na benshi hano mu Rwanda kubera uko akina iyo ari mu kibuga, amaze kuzuza imyaka 24 kuko yavutse 2001 tariki 17 gashyantare.
Niyigena Clement yakiniye amakipe atandukanye harimo n'akomeye hano mu Rwanda arimo ikipe ya Rayon Sports yavuyemo yerekeza muri APR FC yagezemo 2022. Uyu musore yakuriye mu bato ba APR FC ndetse akinira Marine FC. Clement ni umwe mu bakinnyi beza ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ifite mu bwugarizi.


Kinyarwanda
English
Swahili









