Azatwara Ballon D’Or inshuro nyinshi! Kylian Mbape yashimagijwe na Luka Modric

Mar 25, 2025 - 09:10
 0

Rutahizamu w’umufaransa ukinira ikipe ya Real Madrid yashimagijwe na mugenzi we Luka Modric nyuma yo kwitwara neza mu ikipe y’igihugu.

Mu ijoro rya tariki 23 werurwe 2025, ikipe y’igihugu y’ubufaransa yatsinze ikipe y’igihugu ya Croatia ibitego 2-0, mu mukino wo kwishyura wa UEFA Nations League. 

Ni umukino wari wahuriyemo ibihangange mu mupira w’amaguru ndetse byose bikinira ikipe ya Real Madrid birimo Kylian Mbape witwaye neza ndetse na Luka Modric wari wakinnye neza mu mukino ubanza.

Ikipe y’igihugu y’ubufaransa niyo yabashije gukomeza kuri Penalite 5 kuri 4 nyuma yo kunganya kw’aya makipe yombi ibitego 2-2 mu mukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura.

Nyuma y’uyu mukino w’ubufaransa na Croatia, Luka Modric yavuze ko Kylian Mbape abona azatwara Ballon D’Or nyinshi kuko ni umukinnyi ushobora gukora ibintu bitandukanye n’ibya mbere.

Yagize ati “ Ni umwe mu bakinnyi beza ku isi. Afite ubushobozi bwo gukora ibintu utigeze ubona mbere. Icyantunguye kuri Mbape ni ukuntu yitwara nuko abayeho. Ni umwana mwiza kandi utuje uba wifuza kuba yishimye kandi ufasha abakinnyi bagenzi be. Ni umukinnyi wihagazeho.

Urebeye hanze ushobora kuvuga ko sezo ye atari nziza ariko amaze gutsinda  ibitego biri hejuru ya 30. Tekereza sezo ye ibaye nziza! Ni umwe mu bakinnyi beza nabonye, ndizera ko azaba umwe mu bakinnyi bazatwara Ballon D’Or zirenze imwe.”

Kylian Mbape ni umwe mu bakinnyi beza barimo gukora ibintu bitangaje mu ikipe ya Real Madrid yerekejemo avuye muri Paris Saint German. Kuva Kylian Mbape yakerekeza muri Real Madrid amaze gutsinda ibitego 31 mu mikino 46 yakinnye.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.