Umuzamu wakiriwe na Rayon Sports yatanze ukuri nyuma yo kugera mu Rwanda
Umuzamu w'umunya-Mali, Drissa Kouyate, yageze mu Rwanda aje muri Rayon Sports.
Ku wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025, nibwo ikipe ya Rayon Sports yakiriye umuzamu ukomoka muri Mali, Drissa Kouyate, uje kugirana ibiganiro bya nyuma n'iyi kipe.
Uyu muzamu w'imyaka 26, ureshya na Metero imwe na Sentimetero 85, akigera ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kanombe, yagize ibyo atangaza ndetse aca amazimwe y'ibivugwa ko yamaze gusinya.
Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru, yatangaje ko urugendo rwagenze neza nubwo rwari rukomeye, ariko ko yageze mu Rwanda amahoro.
Yagize ati "Urugendo rwagenze neza, nubwo rwari rukomeye gato, ariko ndi muzima, byose ni amahoro Ndashima Imana."
Drissa Kouyate yagarutse kandi ku makipe yakiniye atandukanye ubona ko afite ubunararibonye.
Yagize ati "Nsanzwe ndi umukinnyi w’ikipe y’igihugu, maze gukina imikino mpuzamahanga myinshi. Maze no kunyura mu makipe atandukanye akomeye hano ku mugabane w’Afurika.
Nakinnye muri Stade Malien de Bamako y'iwacu muri Mali, nakinnye muri FC Hafia na FC Nadjibou zo muri Guinée, nakinnye Kandi muri FC Nouadhibou yo muri Mauritanie, nakinnye muri Diables Noirs yo muri Congo ndetse no muri Espoir FC yo muri Togo."
Uyu muzamu abajijwe niba ibye na Rayon Sports byararangiye, yavuze ko bitararangira aje mu Rwanda kugira ngo bagirane ibiganiro bya nyuma ariko hari icyizere ko azayisinyira.
Yagize ati " Ntabwo turarangizanya ariko ibiganiro birakomeje. Hari ibyo twamaze kumvikanaho, ibisigaye ni ukugirana ibiganiro bya nyuma n’abayobozi b’iyi kipe. Kubera Imana, byose bizagenda neza.”
Drissa Kouyate ukinisha akaguru k'iburyo, aje muri Rayon Sports nyuma yaho iyi kipe itandukanye na Khadime Ndiaye ndetse ikaba iteganya kurekura Ndikuriyo Patient utarimo kwemera kuzaba umusimbura.
Iyi kipe Kandi yakiriye abandi bakinnyi barimo Mohamed Chely ndetse na Rayane Hamouimeche. Abatoza ba Rayon Sports barimo Afhamia Lotfi ndetse n'umwungiriza we Lotfi Azouz nabo bari mu Rwanda.
Drissa Kouyate waje kurangizanya na Rayon Sports
Afhamia Lotfi nawe yageze mu Rwanda


Kinyarwanda
English
Swahili









