issa
Afurika y’Epfo: Perezida Ramaphosa yirukanye Minisitiri amuziza kudasaba uruhushya

Jun 27, 2025 - 20:03
 0

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ku wa 26 Kamena, yirukanye Andrew Whitfield wari Minisitiri wungirije ushinzwe ubucuruzi, inganda n’ihiganwa, azira kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atabiherewe uburenganzira.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Perezida kuri uyu wa 27 Kamena rivuga ko Whitfield yakuwe kuri uwo mwanya nyuma yo kurenga ku mabwiriza agenga imyitwarire y’abagize guverinoma.

Rigira riti "Bwana Whitfield yirukanywe nyuma yo kujya mu ruzinduko mpuzamahanga nta ruhushya rwa Perezida, ibyo bikaba binyuranye n’amategeko n’amahame agenga imyitwarire y’abagize urwego nyubahirizategeko."

Perezida Ramaphosa yamenyesheje John Steenhuisen uyobora ishyaka Democratic Alliance (DA), Whitfield abarizwamo, iby’icyo cyemezo, nk’uko biteganywa n’amasezerano y’imikoranire hagati ya iri shyaka na Guverinoma.

Nubwo kwirukana Minisitiri ku mpamvu nk’iyo byumvikana nk’ibidasanzwe, si bwo bwa mbere bibaye muri Afurika y’Epfo.

Itangazo ry’Ibiro bya Perezida ryibukije ko mu 1995, Perezida Nelson Mandela yirukanye nyakwigendera Minisitiri wungirije Winnie Madikizela-Mandela ku mpamvu nk’izo, ndetse no mu 2007 Perezida Thabo Mbeki yirukanye Nosizwe Madlala-Routledge wari Minisitiri wungirije, nawe azira kujya mu mahanga nta burenganzira.

Amasezerano agenga Guverinoma y’Ubumwe ya Afurika y’Epfo, ateganya ko umusimbura wa Whitfield azongera guturuka mu ishyaka DA, rikomeje kugira uruhare mu buyobozi bw’igihugu.

Andrew Whitfield yirukanwe azira kudasaba uruhushya rwo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Afurika y’Epfo: Perezida Ramaphosa yirukanye Minisitiri amuziza kudasaba uruhushya

Jun 27, 2025 - 20:03
Jun 27, 2025 - 18:11