issa
Umunyapolitiki Alice Weidel asanga Abanyaburayi baryarya Ukraine

Aug 22, 2025 - 18:44
 0

Umunyapolitiki Alice Weidel, uyobora ishyaka rya Alternative for Germany (AfD) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw'u Budage, yavuze ko ibihugu by’i Burayi biri kwigaragaza nk’indyarya ku kibazo cya Ukraine.

Yabigarutseho ashimangira ko mu gihe kirekire byanze inzira ya dipolomasi mu guhagarika intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya, ariko ubu bikaba byishimira intambwe Perezida Trump ari gutera.

Weidel yabivuze nyuma y’uko Trump aganiriye na Perezida Volodymyr Zelenskyy n’abandi bayobozi b’i Burayi barimo Umuyobozi w’u Budage, Friedrich Merz, mu gihe hari hashize iminsi micye ahuriye na Vladimir Putin, i Alaska.

Yagize ati "Bamwe bamaze imyaka itatu n’igice batesha agaciro inzira ya dipolomasi, none barimo gusingiza Trump kubera ko ayigerageje. Ibyo ni uburyarya no kwemera ko batsinze." 

Yasobanuye ko ibyo Trump yatangiye gukora ari byo abayobozi b’i Burayi, cyane cyane ab’u Budage, bakabaye baratekerejeho kera, cyane mu gushaka uburyo bwo kuganira n’u Burusiya hagamijwe guhagarika intambara.

Nyuma y’ibyo biganiro byabereye muri White House, ibiro bya Perezida wa Amerika byatangaje ko hari amahirwe mashya yo kugera ku masezerano arambye y’amahoro.

Alice Weidel avuga ko Abanyaburayi basa n'abatsinzwe 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com