Ethiopia: Byagenze bite ngo ambasaderi wa Israel asohorwe ahaberaga umuhango wo Kwibuka?   

Apr 8, 2025 - 13:11
 0

Kuri uyu wa 07 Mata 2025, ubwo mu Rwanda no ku isi yose hatangizwaga umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ni nako ku cyicaro cy’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe i Addis Ababa iyo gahunda naho yahaberaga.

Gusa muri uyu muhango  Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia, Avraham Neguise  yasohowe mu cyumba cyaberagamo icyo gikorwa nyuma y’uko Ibihugu bitandukanye byo muri Afurika ngo bisabye ko atagomba kuba ari muri uyu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Abasabye ko Ambasaderi Neguise asohorwa batanze impamvu ko batumvaga uburyo yitabiriye icyo gikorwa  kandi ngo atatumiwe.

Amakuru avuga ko umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangiye iperereza ryo kumenya uwatumiye uyu Mudipolamate wa Israel waje muri uyu muhango nyamara utari waramuhaye ubutumire.

Neguise wahoze ari umudepite, yabaye ambasaderi muri Etiyopiya kuva muri Kanama 2024.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga  ya Israel ntiyishimiye ibyabaye kuri ambasaderi wayo, itangaza ko iyo myitwarire yagaragajwe itemewe kuko ngo bigaragaza kutumva neza amateka y’abanyarwanda.

Apr 8, 2025 - 16:55

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.