Urwego rw’Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) rwabujije imiryango itandukanye ikorera mu Rwanda kugira imikoranire na Guverinoma y'Ububiligi

Mar 27, 2025 - 19:26
 0

Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), Rwamenyesheje imiryango itandukanye ikorera mu Rwanda cyangwa mpuzamahanga ko igomba kwitandukanya na Guverinoma y'Ububiligi n'imishinga iyishamikiyeho.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n'uru rwego kuri uyu wa 27 Werurwe 2025, RGB yamenyesheje imiryango mpuzamahanga, imiryango idaharanira inyungu ikorera mu Rwanda ndetse n'ishingiye ku myemerere, ko ibujijwe kugirana imikoranire iyo ari yo yose na Guverinoma y'Ububiligi ndetse n'imiryango bakorana.

U Rwanda rwavuze ko rwafashe uyu mwanzuro nyuma yo kubyigana ubushishozi mu ngeri zose, bitewe n’imyitwarire y’u Bubiligi ya gikoloni.

RGB yagize iti “Turamenyesha abantu bose ko dushingiye ku cyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda ku itariki 17 Werurwe 2025 cyo gucana umubano n’Ubwami bw’u Bubiligi, Imiryango itari iya Leta n’ishingiye ku myemerere ikorera mu Rwanda, ibujijwe kugirana umubano uwo ari wo wose na Guverinoma y’u Bubiligi n’ibigo byayo.”

Ubuyobozi bwa RGB bwavuze ko mu bibujijwe harimo; imikoranire yose, ubufatanye na Guverinoma y’u Bubiligi n’ibigo byayo, imiryango itari iya Leta n’izindi gahunda zose na bwo zirabujijwe.

Imishinga n’andi masezerano byari bitararangira mu bigo bya Leta y’u Bubiligi, bigomba guhita bihagarara nkuko bigaragara mu itangazo rya RGB.

Yakomeje igira iti: “Nta nkunga, inguzanyo, impano n’umusanzu ushingiye ku bukungu bizakirwa cyangwa ngo bisubizwe Guverinoma y’u Bubiligi, ibigo byo mu Bubiligi ndetse n’ibya Leta y’u Bubiligi.”

RGB yasoje ivuga ko umuntu cyangwa umuryango uzarenga kuri iri bwirizwa azabihanirwa n'amategeko ahana y'u Rwanda.

Mar 27, 2025 - 21:40

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.