Bunyoni yashyizwe mu kato aho afungiwe
Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w'u Burundi, aho afungiye muri Gereza Nkuru ya Gitega afungiwe mu kumba ka wenyine kuva muri 2023.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko ashobora kuba ari mu byago byo guhungabana mu mutwe kubera kudahura n’abantu no gufungwa wenyine mu kumba ka metero 4x4.
Pierre Claver Mbonimpa, umuyobozi wa APRODH, Ihuriro ry’Abarundi rishinzwe Kurengera Uburenganzira bwa Muntu n’Abafunze yavuze ko nubwo afite ibyo akeneye by’ibanze, ubuzima bwe bw’umutima n’ubwenge buri mu kaga kubera uburyo afunzwemo.
Ngo hari igihe basanze yihishe munsi y’uburiri,ibintu byerekana ko ari mu bihe bikomeye by'uburwayi bwo mu mutwe.
Mbonimpa yasabye Leta y'u Burundi guhindura uburyo afunzwemo kuko ngo “bishobora kurangira apfiriye muri gereza.


Kinyarwanda
English
Swahili









