Perezida Macron arashinja AFC/M23 kubangamira gufungura ikibuga cy’indege cya Goma
Ku ruhande rw’inama y’abakuru b’ibihugu n’ibihugu bikize ku Isi (G20), yatangiriye kuri uyu wa Gatandatu muri Afurika y’Epfo, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yikomye bikomeye uburyo ikibuga cy’indege cya Goma kigumye gufungwa, ashinja AFC/M23 kutagira ubushake bwo kugifungura ku mpamvu z’imiyoborere n’iyubahirizwa ry’ubutabazi.
Macron, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru i Johannesburg, yavuze ko u Rwanda ruvuga ko rutigeze rushyigikira M23, nyamara M23 ikomeje gucunga iki kibuga ikaba ari yo iburizamo gahunda zo kucyongera kugifungura, mu gihe Leta ya RDC yavuze ko yujuje ibisabwa byose ku rwego rw'imiyoborere ngo cyongere gikore.
Ati “Ntabwo mbona ko M23 n’abafite ikibuga cya Goma bakoze ibikenewe ngo gifungurwe, mu gihe RDC yo yujuje ibyo yasabwaga".
Perezida w’u Bufaransa yasabye "byihutirwa" ko impande zose zirebwa n’ikibazo cy’ubutabazi zigomba gutera intambwe, kugira ngo indege z’inkunga zishobore kugera ku baturage bo mu bice byugarijwe n’umutekano muke.
Ibi bije mu gihe mu Ukwakira 2025 i Paris hatangajwe ko ikibuga cya Goma cyari gufungurwa “mu byumweru biri imbere” ku mpamvu z’indege z’ubutabazi gusa, ariko AFC/M23 icyo gihe yabifashe nk’ibidashoboka.
Nubwo ibiganiro byo kubungabunga amahoro biri gukorwa n’abanya-Qatar bikomeje kugaragaza intambwe ku mpapuro, ku butaka ho intambara irakomeje.


Kinyarwanda
English
Swahili









