issa
Musanze FC ibirinduye APR FC mu mukino utari woroshye

Nov 22, 2025 - 15:39
 0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025, ikipe ya APR FC yasuye Musanze FC mu mukino w'umunsi wa munani wa Shampiyona y'u Rwanda, urangiye Musanze FC itsinze ibitego 3-2.

Ku isaha ya saa Cyenda z'amanwa, nibwo umukino hagati ya Musanze na APR FC, watangiye. Ni umukino ikipe ya APR FC yatangiye igorwa cyane n'ikibuga cya Musanze gikunze kugora amakipe y'i Kigali cyane.

Ku munota wa Gatandatu gusa, Musanze FC yafunguye amazamu nyuma yo guhanahana umupira ukaza gufatwa na Mutunzi Charles ahita atsinda igitego cya mbere cya Musanze FC imbere ya APR FC.

Ikipe ya APR FC yahise iknguka itangira gushaka uko nayo yabona igitego cyo kwishyura ariko abasore bayo barimo Mugisha Gilbert, Ruboneka Jean Bosco ndetse n'abandi umutoza yahisemo kuri uyu mukino, kubona igitego cyo biranga.

Ku munota wa 19, APR FC yakoze ikosa ryo kurenze umupira muri Koroneri bibagiwe ko Musanze FC ifite abakinnyi beza ku mutwe barimo Hussein Shabani Tchabalala ndetse waje no guhita atsinda igitego cya kabiri akoresheje umutwe.

Ku munota wa 29, ikipe ya Musanze FC yongeye guhusha uburyo bukomeye ku mupira mwiza wazamukanwe ku ruhande rw'iburyo ariko bateye Santire Tchabalala gushyira mu izamu biranga umupira ntiyawugeraho neza.

Ku munota wa 35, APR FC yabonye koroneri ayiteye ntiyagira ikivamo kuko umupira abasore ba Musanze FC bawukuyemo usanga aho Mugisha Gilbert ahagaza agiye gutera bawumukuraho neza. 

Ku munota wa 41, ikipe ya APR FC yongeye gukora ikosa nyuma yo guhanahana umupira kwa Musanze FC, abasore ba APR FC baza kuwushyira muri Koroneri birangira yongeye gutsindwa igitego cya Gatatu cyatsinzwe na Bizimungu Omar. 

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Musanze FC itsinze APR FC ibitego 3-0. Ni igice APR FC yatsinzwe irushwa cyane ariko ntiwakirengagiza ikibuga bakiniragaho nubwo Abanya-Musanze batabyemera.

Igice cya Kabiri cyatangiye APR FC yahinduye uburyo bw'imikinire, aho wabonaga ikina imipira miremire bitandukanye no guhanahana umupira yakigana mu gice cya mbere.

Ku munota wa 65, muri ubwo buryo bushya bw'imikinire yatangiranye yaje gutangira kugera imbere y'izamu rya Musanze FC cyane ndetse biza kugenda neza ku munota wa 65, abasore ba Musanze FC baza kwitsinda igitego. Ni igitego cyitsinzwe na Murangamirwa Serge.

Ikipe ya APR FC yakomeje kugenda ishakisha ibindi bitego ariko bikagenda byanga. Ku munota wa 88, iyi kipe yaje kubona igitego cya Kabiri ku burangare bwa ba myugariro ba Musanze FC. Ni igitego cyatsinzwe na William Mel Togui.

Umusifuzi w'umukino yongeyeho iminota irindwi y'inyongera, APR FC itangira kwataka cyane ubona ko ishaka igitego cyo kwishyura ariko bikomeza kugenda byanga. Ikipe ya Musanze FC yo yatangiye kurwana no kurya iminota cyane kugira ngo irebe ko yatahana aya manota atatu.

Umukino wahuzaga Musanze FC na APR FC warangiye ikipe ya Musanze FC itahanye amanota atatu nyuma yo gutsinda ibitego 3-1. Ni umukino wihariwe cyane na APR FC mu gice cya Kabiri ariko igice cya mbere kiharirwa cyane na Musanze FC.

APR FC nyuma yo gutsindwa yagumanye amanota 11 ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona naho Musanze FC nyuma yo gutsinda yahise ifata umwanya wa Gatatu n'amanota 15.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Musanze FC ibirinduye APR FC mu mukino utari woroshye

Nov 22, 2025 - 15:39
Nov 23, 2025 - 11:50