issa
Kylian Mbappe yasingije Ronaldo asaba Lamine Yamal ikintu gikomeye

Oct 13, 2025 - 11:47
 0

Rutahizamu w’umufaransa ukinira Real Madrid, Kylian Mbappe, yatangaje ko Ronaldo ari we yemera wakoze ibidasanzwe mu mupira w’amaguru ku isi cyane muri Real Madrid.

Ni amagambo amaze iminsi azenguruka ku mbuga nkoranyambaga aho Kylian Mbappe yaganiraga na Mavistar, agaruka kuri byinshi ndetse yemeza ko kuri we abona Ronaldo ari we mukinnyi ukomeye kurusha abandi bose bakinnye muri Real Madrid.

Yagize ati " Ronaldo ahora ari icyitegererezo kuri njye. Mfite amahirwe akomeye yo kuba nshobora kuganira na we. Angira inama kandi aramfasha. Ntekereza ko muri Real Madrid, Ronaldo ari we mukinnyi ukomeye kurusha abandi mu mateka y’ikipe, akaba icyitegererezo kuri Real Madrid.”

Yakomeje agira ati “ Yanditse amateka menshi meza, kandi abantu banyifuriza kugera ku byo yakoze kugeza n’ubu. Ariko njye nshaka gukora ibyanjye bwite, kandi nizeye ko mu gihe kizaza, abantu bazajya baba biteze kureba imikinire yanjye. Ibyo bishobora kuzaba igihe cy’amateka kuri njye na Real Madrid."

Kylian Mbappe yagarutse kandi kuri Lamine Yamal aho yemeje ko Lamine Yamal akina mu ikipe ikoresha itangazamakuru cyane bitandukanye nuko we byari  bimeze ku myaka Lamine afite kugeza ubu.

Yagize ati “ Lamine Yamal? Akina mu ikipe aho itangazamakuru riri hejuru cyane bitandukanye n’uko njyewe byari bimeze ntangira. Nagize ubunararibonye bwanjye, nawe aragira ubwe muri ibi. Afite urukundo rw’umupira ndetse kandi nicyo kintu cyonyine adakwiye gutakaza.”

Kylian Mbappe arimo kwitwara neza muri Real Madrid kuko kugeza ubu iyi kipe yicaye ku mwanya wa mbere muri shampiyona ya Espagne n’amanota 21. Uyu musore afite ibitego 9 n’imipira ibiri yavuyemo ibitego.

Real Madrid: Kylian Mbappé already matches a Karim Benzema record - Foot  AfricaKylian Mbappe akomeje kwitwara neza muri Real Madrid

Gestão de carreira: saiba o que Cristiano Ronaldo pode nos ensinar - PD  Gestão de Imagem e CarreiraCristiano Ronaldo mu mwambaro wa Real Madrid

Lamine Yamal | 2025/2026 player page | Forward | FC Barcelona Official  websiteLamine Yamal urimo ari kugarukwaho cyane mu itangazamakuru kubera imyitwarire ye

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Kylian Mbappe yasingije Ronaldo asaba Lamine Yamal ikintu gikomeye

Oct 13, 2025 - 11:47
Oct 13, 2025 - 12:07