issa
Lugazi: Umugabo yasanzwe mu murima w'Ibisheke yapfuye

Nov 4, 2025 - 13:54
 0

Polisi yo mu Karere ka Buikwe, mu murenge wa Lugazi, yatangije iperereza ku rupfu rw’umugabo utaramenyekana, bikekwa ko afite imyaka igera kuri 45, wishwe mu buryo butaramenyekana neza.

Madamu Hellen Butoto, umuvugizi wa Polisi yo mu Ntara ya Ssezibwa, yemeje ko ayo makuru ari impamo, avuga ko byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, ariko impamvu n’uburyo byabaye bikaba bitaramenyekana.

Butoto anavuga ko uyu murambo w’uwo mugabo wabonetse mu murima w’ibisheke wa Metha, uri mu Mudugudu wa Lugalambo, mu Kagari ka Najjembe, Umurenge wa Lugazi.

Butoto yagize ati " Amakuru ya mbere agaragaza ko abakozi b'agateganyo bakoraga muri uwo murima ni bo babonye umurambo ku wa Mbere mu gitondo, bawubona uri hagati mu bisheke hanyuma bahita bihutira kubimenyesha Polisi."

Amakuru yandi yerekana ko uwo mugabo yari afite ibikomere bigaragara, byerekana ko ashobora kuba yakubiswe mu buryo bukomeye. Abashinzwe iperereza bakeka ko ashobora kuba yariciwe ahandi hanyuma umurambo ugashyirwa aho mu murima w'Ibisheke.

Nkuko bitangazwa na Daily Monitor, aya makuru yemejwe n'umuvugizi wa Police muri iyi ntara, Hellen Butoto, avuga ko uyu mugabo wari ufite ibikomere ndetse ko ashobora kuba yakorewe ibikorwa by'ubugome. Yagize ati “Umurambo wari ufite ibikomere bigaragara, kandi turakeka ko harimo ibikorwa by’ubugome."

Uyu murambo w'uyu mugabo wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kawolo Hospital kugira ngo hakorwe isuzuma rigaragaze icyateye urupfu.

Butoto yasabye abaturage cyane cyane abo mu Mudugudu wa Lugalambo n’utugari duherereye hafi aho, gutanga amakuru yose bafite ashobora gufasha mu kumenya uwo mugabo cyangwa abafite uruhare mu rupfu rwe. Uyu muyobozi yijeje abaturage ko Polisi izakora ibishoboka byose kugira ngo ukuri kumenyekane kandi abakekwaho iki cyaha bahanwe.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373