APR FC iguye miswi na Gorilla FC mu mukino wa gishuti
APR FC iguye miswi na Gorilla FC mu mukino wa gishuti
Ni umukino wabaye kuri uyu wa kabiri tariki 22 Nyakanga 2025, ubera kuri sitade i Kirenga aho APR FC isanzwe ikorera imyitozo.
Ni umukino wari mwiza cyane ukurikije uko amakipe yakinaga, wabonaga ikipe zigerageza kwiharira cyane umupira ari nako zigerageza no kwatakana cyane.
Ku munota wa 3 gusa ikipe ya APR FC yaje gutsinda igitego cya mbere gitsinzwe na Mamadou Sy ku mupira yari ahawe na Memel Dao.
Ni igitego cyabonetse ariko nyuma gato ikipe ya APR FC yatsinze n’ikindi gitego gitsinzwe n’uyu munya-Mauritania, Mamadou Sy, ku munota wa 16.
Ikipe ya Gorilla FC yakinnye uyu mukino neza ndetse iza kwishyura ibi bitego bya APR FC bitsinzwe na Mosengo Tansele ndetse na Franck.
Urebye uko abakinnyi ku mpande zombi bitwaye, abakinnyi barimo Memel Dao yongeye kugaragaza ubuhanga budasanzwe ariko kandi ntabwo wakibagirwa kuvuga Djibril Ouattra ndetse na Mamadou Sy.
Uyu ni umukino wa kabiri wa gishuti ikipe ya APR FC ikinnye nyuma yo gutsinda Gasogi United ibitego 4-1 mu mukino wa mbere. Iyi kipe kandi irateganya gukina indi mikino ya gishuti irimo uw’izakina n’Intare FC, SIMBA SC, Nigeria y’abakina imbere mu gihugu ndetse na Azam FC.


Kinyarwanda
English
Swahili









