issa
Muhire Kevin yavuze ku hazaza he muri Rayon Sports aha umukoro FERWAFA na Rwanda Premier League

May 29, 2025 - 12:36
 0

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yatangaje ko ubuyobozi bwatereranye abakinnyi ariko kandi anahereza ubutumwa Rwanda Prmier League na FERWAFA.

Ni mu kiganiro Muhire Kevin yatanze ku wa gatatu tariki 28 Gicurasi 2025, ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga Gorilla FC igitego 1-0 mu mukino usoza Shampiyona. 

Yagize ati “Ikipe yo itsinze iba itsinze muri rusange ndetse niyo itsinzwe, rero yo ikipe itsinzwe bakagira uwo babyegekaho, ikipe iba yacitsemo ibice bibiri. Ubutaha ikipe niba iri mu bihe bibi cyangwa ibyiza, bajye basenyera umugozi umwe.

Ikipe ntabwo ari umuntu kuko uba waramuguze, rero aje gutwara igikombe, nta mpamvu yo kumurenganya ahubwo uba ukwiye ku mufasha ukamuba hafi kugirango ibyo atakoze neza ubutaha azabikore neza.”

Muhire Kevin yakomeje avuga ko ubuyobozi bwacitse intege kare kandi byashobokaga gukomeza kubashyigikira.

Yagize ati “ Na perezida ubwe yabivuyemo hakiri kare, twagiye gukina na Vision FC twumva ko byose bishoboka, uko twateguraga iyindi mikino, wabonaga abantu bose uyu baworoheje, nta muyobozi wigeze agera ku kibuga, ntawatuganirije ngo atubwire niba bigishoboka. Abayobozi babivuyemo mbere niyo mpamvu twageze aho turi ubu.”

Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko bidashimishije kubona Komite igenda kandi bagomba kuba bahari barwaye cyangwa ari bazima

Yagize ati “ Icyabaye kidashimishije, Komite yabaye nk’iyibivamo kandi iyo uri umuyobozi w’abakinnyi uba ugomba kuba uhari waba urwaye cyangwa utarwaye kereka urembye uri mu bitaro naho igihe uri muzima uba ugomba gushyigikira ikipe yawe.

Tuba dufite ibibazo byinshi byo kubabaza ariko kugeza aka kanya nta muntu n’umwe tuvugana, ntituzi ibijya mbere, niyo ugerageje guhamagara ntibitaba, navuga ko ari ibintu bidashimishije.

Umwaka utaha tuzasohoka, twageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro, twabaye abakabiri muri Shampiyona. Ntabwo twageze ku ntego zacu ariko urebye twarahanganye.”

Muhire Kevin yahaye ubutumwa ubuyobozi bwa FERWAFA ndetse na Rwanda Premier League kubera ibyabaye muri uyu mwaka w’imikino.

Yagize ati “ Ntabyo kuvuga byinshi kuko byinshi byagenze neza, icyo mpora nsaba, hari ibyo amakipe akunda gukora bijyanye n’imipira, ugasanga ugiye gukina barimo kukwima imipira. Bazashyireho imipira ya League tuzajya dukoresha twese. Ibijyanye n’imisifurire, ibyinshi byaragaragaye, rero komisiyo ishinzwe imisifurire sinzi niba yagira ibyo ikosora.”

Uyu musore yanagarutse kuhazaza he muri Rayon Sports ndetse n’amakipe arimo kuganira nayo.

Yagize ati “Ntabwo baranganiriza, ndacyategereje ko banganiriza. Narabyumvise ariko ndi umukinnyi w’umupira w’amaguru kandi umukinnyi ahorana abo aganira nabo. Sindi umukinnyi mubi, mfite ibyo nshoboye gusa ndeba ibyange. Mfite abo turimo kuganira, nabo nibanyegera tuzaganira ibituma ntera imbere n’umuryango wanjye.”

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373