Abakunzi ba Rayon Sports barashaka guhombya SKOL

Feb 27, 2025 - 17:20
 0

Abakunzi b'ikipe ya Rayon Sports barashaka guhombya uruganda rwa SKOL rusanzwe rutera inkunga iyi kipe. Ku munsi w'ejo hashize tariki 26 Gashyantare 2025, ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino n'ikipe ya Gorilla FC urangira ikipe zombi zinganyije ibitego 2-2. 

Wari umukino ubanza wa 1/4 mu gikombe cy'Amahoro, ikipe ya Rayon Sports niyo yari yawakiriye bivuze ko amahirwe menshi ari Gorilla FC iyafite bitewe ni uko izakinira umukino wo kwishyura mu rugo.

Nyuma y'umukino abakunzi b'ikipe ya Rayon Sports bagize bimwe batangaza benshi bagaragaza umubabaro wabo nyuma yo kunganya na Gorilla FC ariko bamwe batangaza ko uruganda rwa SKOL bakorana bababajwe nibyo rwakoze rubuza ikipe yabo gukora imyitozo.

Tariki 19 Gashyantare 2025, uruganda rwa SKOL rwahagaritse ikipe ya Rayon Sports ku gukora imyitozo bitewe ni uko hari ibyo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari butarubahirije kimwe mu bikubiye mu amasezerano iyi kipe yagiranye n'uru uruganda rwenga ibinyobwa.

Nyuma y'umunsi umwe ikipe ya Rayon Sports yaje kongera kwemererwa gukora imyitozo kubera ko ubuyobozi buriho buyobowe na Twagirayezu Thadee bwagiranye ibiganiro bitandukanye na SKOL bagira ibyo bemeranwa bituma ikipe ikomeza gukoresha ikibuga.

Abakunzi ba Rayon Sports nyuma yo kubona ibi, batangaje ko uruganda rwa SKOL kuba ibinyobwa rukora binywebwa ngo ni kubera abakunzi ba Rayon Sports. Aba bakunzi banavuze ko bagiye kureka kunywa ibi binyobwa ngo barebeko uru ruganda rutazahomba.

Ibi abakunzi ba Rayon Sports batangaje bijyanye n'amarangamuti yabo ariko sinzi niba uruganda rwa SKOL aho rugeze n'imbaraga rufite rudakomeje gukorana na Rayon Sports rwahomba. Uri ruganda rukorana n'izindi ngeri nyinshi kandi zatuma abantu bakomeza kumenya ibyo rukora ariko ntiwakirengagiza nanone icyo Rayon Sports irumariye.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda n'amanota 41 ariko kandi iracyanafite umukino wo kwishyura w'igikombe cy'Amahoro, bivuze ko hari icyizere cyo gutwara kimwe muri ibi bikombe byombi.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Abakunzi ba Rayon Sports barashaka guhombya SKOL

Feb 27, 2025 - 17:20
Feb 28, 2025 - 00:04

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.