Umukino wa AS Kigali na Al Hilal SC wagizwe uwa gishuti
Umukino ugomba guhuza AS Kigali na Al Hilal Omdruman wagizwe uwa gishuti nyuma y’iminsi benshi bazi ko ari uwa Shampiyona.
Kuri uyu wa mbere tariki 10 Ugushyingo 2025, nibwo AS Kigali na Al Hilal Omdruman zirakina umukino wafashwe nk’uwa gishuti. Ni umukino wa mbere Al Hilal yo muri Sudani iraba igiye gukinira hano mu Rwanda nyuma y’iminsi igera kuri 11 ikorera imyitozo mu gihugu.
Nubwo iyi kipe yari irimo gukora imyitozo, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ku cyumweru tariki 9 Ugushyingo 2025, yatangaje ko ku wa mbere izakina umukino wa Shampiyona y’u Rwanda na AS Kigali.
Ku rundi ruhande AS Kigali yo mu byo yavugaga ntabwo yagaragazaga ko uyu mukino ari uwa shampiyona urebye ku byo yatangaje igaragaza uyu mukino ndetse n’ibiciro byo kwinjira ku bashaka kuza kuwureba.
Amakuru twamenye nuko nyuma y’ibiganiro hagati y’amakipe yombi, ubuyobozi bwa Rwanda Premier League ndetse na FERWAFA bwafashe umwanzuro wo kugira uyu mukino uwa gishuti.
Ntabwo turamenya impamvu yo guhindura ibyari byatangajwe mbere ariko ikiriho nuko aya makipe yose arimo kugenda agaragaza ko atiteguye guhura n’iyi kipe ikomeye muri Afurika ndetse irimo no gukina imikino ya CAF Champions League.
Kugeza ubu ntabwo abashinzwe gushyira hanze ingengabihe ivuguruye baratangaza uko amakipe azagenda ahura nyuma yo kwakira Al Hilal SC ndetse na Al merrikh zo muri Sudani zemerewe gukina shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka w’imikino.
Ubwo Al Hilal yatangazaga uyu mukino yagaragaje ko ari uwa shampiyona



Kinyarwanda
English
Swahili









