issa
Umukinnyi wa Rayon Sports yasabye imbabazi aba-Rayon

May 12, 2025 - 11:20
 0

Umurundi ukina yatakira ikipe ya Rayon Sports, Rukundo Abdourahman Pa play, yasabye imbabazi abakunzi ba Rayon Sports.

Ku munsi w’ejo hashize ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga igitego, Rukundo Abdourahman yaje guhabwa ikarita y’umutuku nyuma y’ikosa rikomeye yakoreye Ndizeye Samuel.

Uyu mukinnyi wa Rayon Sports nyuma yo kubona ko ikosa yakoze ritari rikwiye, yasabye imbabazi abakunzi b’iyi kipe kugirango bitazateza ikibazo nkuko byari bimeze muri iyi minsi ishize.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko asaba imbabazi kubera imyitwarire mubi yagaragaje muri uyu mukino.  

Yagize ati “ Njyewe, Adourahman Rukundo, ndashaka gusaba imbabazi umuryano wa Rayon Sports kubera imyitwarire mibi nagize mu mukino twakinnye na Police FC nkahabwa ikarita y’umutuku.

Ndasaba imbabazi abafana n’abayobozi ba Rayon Sports ntibagiwe n’abatoza hamwe n’abakinnyi b’umuryango. Iri kosa ntirizongera kubaho ukundi. Murakoze! Ndagukunda cyane Rayon.”

Ibi uyu mukinnyi yakoze bisa nkaho yafatiranye hakiri kare kuko hari ibyari bimaze iminsi bivugwa ko abakinnyi ba Rayon Sports barimo gukora amakosa babishaka ariko mu bashyirwaga mu majwi ntabwo uyu mukinnyi arimo.

Nubwo uyu musore yasabye imbabazi ariko ari mu bitwaye neza ubwo Rayon Sports yatsindaga Police FC igitego 1-0, igasubirana umwanya wayo wa mbere.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Umukinnyi wa Rayon Sports yasabye imbabazi aba-Rayon

May 12, 2025 - 11:20
May 12, 2025 - 11:19