issa
APR FC yaciye intege Rayon Sports mbere ya Super Cup

Dec 9, 2025 - 16:29
 0

Ikipe ya APR FC, yatangaje ko gutsinda Rayon Sports bishoboka cyane nyuma yo kubona itariki ya Super Cup itangajwe.

Ku munsi w'ejo hashize tariki 8 Ukuboza 2025, nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amagaru hano mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ko umukino wa Super Cup uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC izaba tariki 10 Mutarama 2026.

Ni umukino utoroshye cyane bijyanye nuko aya makipe ari yo wavuga ko akomeye hano mu Rwanda nubwo muri iki gihe ubona ko imikinire yayo isa n'iyasubiye inyuma. Umukino uheruka wahuje Rayon Sports na APR FC warangiye Rayon Sports itsinzwe ibitego 3-0.

APR FC ikimara kubona ko itariki ya Super Cup itangajwe, yahise imenyesha abakunzi bayo ko ibyisumbuyeho bazabimenyeshwa vuba. APR FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje kandi amagambo asa n'ayaca intege Rayon Sports.

Mu magambo APR FC yatangaje bavuze ko uwatsinze Rayon Sports vuba ntaho yagiye. Yagize iti " Mu bibutse ko uwabatsinze ejobundi ntaho yagiye ????????⚽️"

Ku rundi ruhande ikipe ya Rayon Sports yo yaryumyeho ntiyigeze igira icyo itangaza nyuma yo kumenya aya makuru. Iyo uzengurutse mu banyamupira cyane ubona ko abakunzi ba Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 3-0, ntacyo batangaza ahubwo abakunzi ba APR FC nibo barimo gutangaza cyane bavuga ko n'ubundi bazatsinda Rayon Sports.

Kugeza ubu ntabwo FERWAFA iratangaza aho uyu mukino uzabera ariko amakuru menshi arayerekeza kuri Sitade Amahoro ahabereye umukino ubanza. Ikipe ya Rayon Sports WFC nayo izakina n'Indahangarwa WFC muri Super Cup y'Abari n'abategarugori.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

APR FC yaciye intege Rayon Sports mbere ya Super Cup

Dec 9, 2025 - 16:29
Dec 9, 2025 - 16:31