issa
Uko Davido yishyuye miliyoni 19,953 Frw itapi yahiriye muri Hoteli (Video)

Dec 9, 2025 - 15:26
 0

Ibyabaye kuri Davido nyuma y'igitaramo ni amateka atazibagirwa kuko yisanze hari ibyo yangije agomba kwishyura mu gihe yabaye muri Pinacle Kigali Hotel iri ku musozi wa Rebero mu karere ka Kicukiro.

Ku wa 06 Ukuboza 2025 Davido yashatse kuva muri Pinacle Kigali Hotel, ariko ubuyobozi bumusabye kubanza kureba niba ntacyangijwe bagiye kureba mu cyumba basanga itapi ya hoteli yarahiye.

Iyo tapi yatwitswe n'umuyonga w'urumogi, Davido yanywereye mu cyumba hakaba n'ikirahure cyari cyamenetse. Bamusabye kwishyura iyo tapi abanza guteza amahane kuko yumvaga nta kosa afite.

 Yabwiwe ko amabwiriza y'ibyumba ateganya ko ugisubiza uko wagisanze ubundi haba hari icyangiritse ugategekwa kwishyura ibyangiritse.

Davido rero yasabwe kwishyura $13,700 asaga miliyoni 19,953 Frw. Yayishyuye yabanje kugorana kuko wenda yatekerezaga ko kuba ari icyamamare biza kumehesha uburyo bwo kutishyura.

Davido yabonye ko byakomeye niko kwemera kwishyura ariko umwe mu bacunga umutekano we yafashe umukobwa warimo abereka ibyangiritse aramuniga, ku buryo uwo mukobwa byabaye ngombwa ko ajyanwa kwa muganga. 

Uwahaye amakuru Ukwelitimes.com ahamya ko uwo mukobwa yahuye n'ihungabana ku buryo atari yazanzamuka.

Davido yataramiye abanyarwanda ku wa 5 Ukuboza 2025 muri Bk Arena mu ruhererekane rw'ibitaramo ari gukora azenguruka isi yamamaza album yise 5IVE.

Icyakora nubwo yataramiye I Kigali, abamutumiye hari ibyo batumvikanye birimo guhura n'abafana 'Meet and Greet' no gutaramira muri Kozzo, Resitora iri mu zihenze I Kigali. 

Yaba Pinacle Kigali Hotel yari yateguye 'Meet and Greet' na Kozzo yari kumwakira mu ijoro yataramiye muri Bk Arena ntabwo yigeze yitabira ibyo bikorwa.

 Abaguze amatike yo kureba Davido muri Pinacle Kigali Hotel bazayasubizwa ariko abaguze ayo muri Kozzo batangiye kugana imbuga nkoranyambaga babaza amaherezo yo kuba baraguze amatike ntibabone Davido kandi ntibemererwe no gufata ibingana n'ikiguzi cy'amatike.

Davido yahawe ibihumbi $300 mu gihe asanzwe yishyuza ibihumbi $600 mu gitaramo. Kuba yaremeye ayo make ku yasanzwe afata ni uko hari ibyo atagombaga kugaragaramo. Ni nako byagenze yitabiriye igitaramo bukeye arataha.

Dec 9, 2025 - 16:22