issa
AFC/M23 yigaruriye Kiliba, ubwoba ni bwinshi mu mujyi wa Uvira

Dec 9, 2025 - 15:19
 0

Ku wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza, umutwe wa AFC/M23 wigaruriye Kiliba, agace kari mu bilometero bigera kuri 15 gusa uvuye mu mujyi wa Uvira, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).

Ifatwa rya Kiliba ryabaye nyuma y’uko Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abo bafatanyaga zirimo iz’u Burundi n’imitwe y’abarwanyi ba Wazalendo, Zakoreraga muri ako gace, zahisemo gusubira inyuma zigahunga.

Umujyi wa Uvira urasumbirijwe

Nyuma y’ifatwa rya Kiliba, amakuru aturuka mu mujyi wa Uvira avuga ko icyoba ari cyinshi mu bice bitandukanye by’umujyi.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abaturage bahunga mu kavuyo, abandi bagenda batizigamye mu mihanda nyuma yo kumva urusaku rw’amasasu rwumvikaniraga hafi y’umujyi.

Ingabo Zihungira mu Burundi

Hari kandi amakuru avuga ko zimwe mu ngabo zagenzuraga umujyi wa Uvira, zirimo FARDC, iz’u Burundi ndetse na Wazalendo zatangiye kwambuka zijya mu gihugu cy’u Burundi mu rwego rwo gukiza amagara yazo.

Abasirikare Bakuru bahungiye i Kalemie no muri Katanga

Andi makuru aturuka mu nzego z’umutekano muri icyo gice avuga ko abasirikare bakuru ba Leta ya RDC bari bashinzwe kuyobora urugamba muri ako karere, bari bakambitse i Bujumbura, bahisemo kuhava bakerekeza mu bindi bice bya RDC birimo Kalemie mu ntara ya Tanganyika ndetse na Lubumbashi muri Katanga.

Ibi byose bibaye mu gihe ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC bikomeje kugarizwa n’imirwano ikomeye hagati y’ingabo za Leta n’inyeshyamba za AFC/M23.