issa
Perezida Museveni yayoboye inama idasanzwe ku mutekano mu burasirazuba bwa RDC

Dec 21, 2025 - 16:23
 0

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko yayoboye inama idasanzwe (Ad-Hoc Summit) igamije kuganira ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere k’Ibiyaga Bigari muri rusange.

Muri iyi nama idasanzwe, u Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w'umutekano imbere mu gihugu Dr. Vincent Biruta, mu gihe RD Congo yo yohereje Floribert Anzuluni Isiloketshi, Intumwa idasanzwe ya Minisiteri ishinzwe Kwishyira hamwe kw’Akarere.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, Perezida Museveni yavuze ko iyo nama yabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ya Uganda, State House i Entebbe. Yashimangiye ko yishimiye uburyo ibiganiro byagenze, anagaragaza icyizere ashingiye ku bushake bukomeye ibihugu byitabiriye byerekanye bwo gukorana kugira ngo hagaragare amahoro arambye n’umutekano mu karere.

Yagize ati “Nishimiye ibiganiro biri kuba n’ubushake bukomeye ibihugu byitabiriye byerekanye bwo gufatanya mu guharanira amahoro arambye n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.”

Iyi nama ihuza abayobozi b’ibihugu n’intumwa zitandukanye mu rwego rwo gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo by’umutekano bimaze igihe byibasiye Uburasirazuba bwa RDC, by’umwihariko imirwano ikomeje kuhagaragara n’ingaruka igira ku mutekano w’akarere.

Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko gukorana bya hafi hagati y’ibihugu ari ingenzi mu gukemura izi mbogamizi, hagamijwe kurinda abasivili no guteza imbere ituze n’iterambere rirambye mu karere kose k’Ibiyaga Bigari.

Dec 21, 2025 - 16:56