issa
AFC/M23 yamaganye ibitero by'igisirikare cy’u Burundi i Kadasomwa

Aug 27, 2025 - 21:42
 0

Ihuriro rya AFC/M23 ryagaragaje ko ritewe impungenge n'bitero rishinja ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’iza FDLR, Wazalendo, abacanshuro ndetse n’ingabo z’u Burundi, byagabwe ku baturage bo mu gace ka Kadasomwa, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu itangazo ryasohowe ku wa Gatatu tariki ya 27 Kanama 2025, ryashyizweho umukono n’umuvugizi waryo, Lawrence Kanyuka, AFC/M23 yagaragaje ko ibyo bikorwa bigaragaza ubushake buke bwa Leta ya Congo mu guhagarika intambara no kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Doha.

Iri huriro rivuga ko kuva ku wa Kabiri tariki ya 26 kugeza ku wa Gatatu tariki ya 27 Kanama, ibikorwa by’igisirikare cya FARDC gifatanyije n’indi mitwe byibasiye uduce dutuwe cyane muri Kadasomwa n’inkengero zaho, bikagera no mu bice bya Rugezi muri Minembwe ndetse no mu misozi ya Fizi, aho abaturage b’Abanyamurenge byibasiwe cyane.

AFC/M23 ivuga ko ibyo bitero byahitanye ubuzima bwa bamwe, bituma abandi bahunga, ku buryo byasabye ingabo zayo gutabara hagamijwe kurinda abasivili. Yashinje kandi ingabo z’u Burundi kugira uruhare muri iki gikorwa, igaragaza ko gifitanye isano n’umugambi wo kurimbura Abanyamurenge.

Mu butumwa bwayo, AFC/M23 yanenze imiryango mpuzamahanga kubera kutagira icyo ikora, ishimangira ko izakomeza gufata iya mbere mu kurengera abasivili aho bari hose.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

AFC/M23 yamaganye ibitero by'igisirikare cy’u Burundi i Kadasomwa

Aug 27, 2025 - 21:42
Aug 27, 2025 - 22:09