Abarenga 1600 bafatiwe mu bujura mu mezi atandatu
Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, yatangaje ko mu mezi atandatu imaze guta muri yombi abantu 1,615 bafatiwe mu bikorwa by’ubujura, mu gihe cy’amezi atandatu uhereye mu kwezi kwa Gashyantare kugeza muri Nyakanga 2025, binyuze mu bufatanye n’abaturage n’inzego z’ibanze.
Aya makuru atangajwe mu gihe hamaze iminsi humvikana imikwabu hirya no hino mu Ntara y’Amajyepfo ifatirwamo abajura n’abafatirwa mu cyuho.
Polisi ivuga ko ibi ari umusaruro w’uko abaturage bamaze kumenya agaciro ko gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko kuva muri Gashyantare kugera muri Nyakanga 2025, abagera kuri 1615 bafashwe bagashyikirizwa ubugenzacyaha bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage birimo ubujura bwo kwiba amatungo, imyaka, gutega abantu bakabambura ibyo bafite no gutobora inzu.
Yagize ati ‘‘Muri bo 735 bafashwe na Polisi bataragera ku mugambi wabo, 541 bafatiwe mu cyuho, naho 339 bafashwe nyuma yo kugurisha ibyo bari bamaze kwiba.’’
Yakomeje agaragaza ko uyu mubare udakwiye gukangana ahubwo bikwiye kugaragaza ko abaturage bamaze gutera intambwe mu gutungira agatoki inzego z’umutekano abakora ibyaha, bityo Polisi ikaba ishimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ibihungabanya ituze rya rubanda byose.
Agira ati ‘‘Kuba hari 735 bafashwe bataragera ku mugambi wabo, hari icyo bivuze mu rwego rw’umutekano, turashimira ababigizemo uruhare bose!’’
CIP Kamanzi Hassan, yaboneyeho umwanya agira inama abakora ibi byaha by’umwihariko urubyiruko ari na rwo rukunze kugaragara mu byaha nk’ibi, ko bakwikebuka bakibuka ko nk’imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba, bakura amaboko mu mifuka bagakora ibikorwa byiza bibateza imbere, kuko ugifite imitekerereze n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage we Polisi itazamurebera.
Yakomeje avuga ko kwiba atari umwuga ahubwo ari icyaha gihanwa n’amategeko, ndetse uzajya abifatirwamo amategeko azajya abimuhanira.


Kinyarwanda
English
Swahili









