issa
Rusizi: Yatawe muri yombi akekwaho kwambura umugore ibihumbi 120Frw

May 28, 2025 - 16:26
 0

Kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu Kerere ka Rusizi, hafungiye umusore witwa Ishimwe Josué w’imyaka 23 watawe muri yombi nyuma yo kwambura umugore amafaranga ibihumbi 120.

Amakuru agera kuri Ukwelitimes, avuga ko uyu musore yanafatanywe umufuka w’amakara n’ibase nini yari amaze kwiba abaturage babiri ubwo yari arimo abishakira abaguzi mu gasantere k’ubucuruzi ka Kibakure gaherereye mu Kagari ka Cyendajuru mu Murenge wa Giheke.

Bivugwa ko uyu musore yahuye n'umugore mu nzira amashikuza ishakoshi yari irimo ibihumbi 120Frw barakindagurana ariruka ariko nawe agumana ingofero ye ku buryo ariyo yaje gutuma amumenya.

Umuturage wari uri aho uwo musore yafatiwe, yambwiye itangazamakuru ko uwo musore usanzwe ari mu bo bita ibihazi, bananiranye  mu Murenge wa Giheke,l ndetse akimara gufatwa hagaragaye abantu bane bamushinja ko yabibye.

Ati: “Yari asanzwe azwiho ingeso yo kwiba, aho atobora inzu  akiba ibirimo, agashikuza abaturage za telefoni abategeye mu nzira, akanacuruza akananywa ibiyobyabwenge by’urumogi, tutazi aho abikura ku buryo iyi nshuro yafashwe ari iya 5.

Inshuro eshatu za mbere yajyanywe mu kigo cy’inzererezi, inshuro ya enye ashyikirizwa inkiko afungirwa muri gereza ya Rusizi akatirwa umwaka usubitse arataha ndetse iyi yari inshuro ya Gatanu.’’

Yakomeje avuga ko ubwo uyu musore yari ari mu isantere y’ubucuruzi ya Kibakure ari gushaka umugurira umufuka w’amakara n’ibase yari yikoreye, amakuru yahise acicikana ko hari umuturage waraye yibwe amakara mu nzu nijoro n’undi wibwe ibase nini Ku buryo bite n'uko uyu musore asanzwe avugwaho ubujura yaje gufatwa ababyibwe bahageze basanga koko niwe wabibye.

Uyu musore yanahise afatanwa uturindantoki tw'abamotari,  nyira two kuko yari yaraye atwibanywe na kasike ebyiri mu ijoro ryo ku wa 24 Gicurasi rishyira uwa 25, baramuhamagaye asanga ni utwe.

Uyu musore yahise yemera ko ari we watwibanye n’izo kasike, avuga ko kasike yazigurishije ariko ntiyavuga uwo baziguze n’ayo yamuhaye anemera ko ariwe wambuye uwo mugore ibihumbi 120Frw.

Muri Ako kanya uyu musore yahise ashyikirizwa RIB sitasiyo ya Kamembe, abamukurikiranye basabwa gutanga ikirego ngo agarure, anaryozwe ibyo yibye.

Ibi bibaye hari hashize amezi atatu gusa afunguwe nyuma y'uko yari yibye ibiryamirwa ari bwo yakatirwaga igihano cy’umwaka gisubitse, nk’uko byemezwa na se umubyara Twagirayezu Joseph.

Uyu mugabo Twagirayezu, yavuze ko yambwiye abaturage ko umwana we ari umujura kugira ngo icyo aziba batazakindihisha ndetse ko yanagezeho akajya ku Murenge gusaba ko uyu muhungu we bamujyana nk’ahantu yamara igihe akosorwa nk’Iwawa cyangwa ahandi yagororerwa akaniga umwuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke, Ngamije Ildephonse, avuga ko bakimara kumufata bamushyikirije RIB, sitasiyo ya Kamembe, ibindi ari yo izabikurikirana.

Yasabye urubyiruko kwirinda ingeso mbi z’ubujura n’ibiyobyabwenge, rugakora kandi ubuyobozi bugakomeza kubigisha, kubagorora mu buryo bunyuranye, bakazageraho bagahinduka

May 28, 2025 - 23:04