issa
Ikibazo cy'Abana bakomeje kubyarira mu mihanda y''i Kigali giteye inkeke

Mar 5, 2026 - 11:48
 0

Abatuye mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, bakomeje kuvuga ko batewe impungenge n'abana b'abakobwa baba mu mihanda bakomeje kuyibyariramo ari benshi.

Iyo utembereye mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali cyane cyane mu dusantere n'ahandi hari ibikorwaremezo bitandukanye nk'amasoko restaurant n'ibindi, ugenda uhabona abana bibera mu muhanda.

Muri aba bana bibera muri iyo mihanda usanga harimo n'abama b'abakobwa bari munsi y'imyaka 15 bayibyariyemo.

Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali, cyane cyane mu dusantere nahari inikorwaremezo nk'amasoko, restaurant n''ibindi babwiye UKWELITIMES ko abana bo mu muhanda biyongereye cyane.

Bahamya ko ikibazo cy'abana bo mu muhanda gikomeye bitewe n'uko bamwe muri bo basigsye bayibyariramo cyane.

Bavuga ko inzego zibishinzwe zagakwiye kureba uko zakurikirana aba bana bo mu muhanda kubera ko banakora ibikorwa byo guhungabanya umutekano birimo kwiba abaturage.

Umwe yagize ati " Uzajye hariya Nyabugogo hafi ya ruhurura uzarebe utwana tw'udukobwa tw'imyaka 15 twahabyariye uzamubwira, utabureba ukabugirira impuhwe."

Benimana Valentin, we avuga ko aba atewe impungenge n'uko aba bana bo mu muhanda nta hantu na hamwe bashobora kuba baba banditse.

Ati " Ko bari kwandika irangamuntu nshya muri iyi minsi, turiya twana uhora ubona hariya two turabizi?ubuse nk'uriya koko wamubaza imyirindoro ya se akayimenya? hari uwo twaganiriye ambwira ko we n'umwana we nta hantu na hamwe banditse n'iby'irangamimerere ntabyo azi."

Icyo abana babivugaho

Iyo uganiriye n'abana benshi bo mu Muhanda mu Mujyi wa Kigali, usanga benshi muri bo baturuka mu Ntara ndetse kubera ibibazo bitandukanye birimo amakimbirane,ubukene n'ibindi baba bahunze mu miryango y'abo.

Umwana w'imyaka 17 wabyariye mu Muhanda witwa Umurerwa(izina ryahinduwe) uvuka mu Karere ka Gakenke, avuga ko yaje mu Mujyi wa Kigali kubera guhunga inzara yahoraga iwabo.

Ati "Mama na papa bahoraga barwana bagahora basinze ntibatugaburire noneho ndabacika nza aha na bagenzi kureba ibyo gushaka ubuzima bahanterera inda."

Yexa ko umusore w'imyaka 17 nawe wibera mu muhanda ari we wamuteye inda ariko ahita amuburira irengero.

"Yaramfashe nyine arayintera, mbona icyo kurya iyo nasabirije cyangwa mkarya imisijye yo muri restaurant."

Yongeyeho ko umwana yabyaye nta rangamimerere agira kubera ko nka nyina nawe nta cyangombwa na kimwe yari yatunga mu buzima bwe.

Nde ukwiye kubazwa iki kibazo?

Iyo uganiriye n'inzego z'ubuyobozi ku kibazo cy'abana bo mu muhanda zose zigenda zigihunga.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri Cladho, akagira n'abana mu nshingano, Murwanashyaka Evariste, nawe yavuze ko ikibazo cy'abana babyarira mu muhanda, gihari kandi giteye inkeke ndetse hakeneye ubufatanye bw'inzego zose kugira ngo gikemuke.

Ati " Kubyarira mu mu muhanda n'ikibazo gisanzwe kuko n'ubundi abana bo mu muhanda iteka ntibabura kubyara, wenda sindakora ubushakashatsi ngo mvuge ngo bariyongereye ariko abana bahabyarira barimo kandi bafite ibibazo bikwiwe gufatwa nk'iby'abandi bana bo mu muhanda."

Yakomeje agira ati " Biteye inkeke kuko ni ikibazo kubere ko mu muhanda nta baganga babamo ngo babe bakubyaza nta n'ubundi bufashawabonamo ngo umwana abe za inkingo zimurinda za ndwara. Mu by'ukuri ni kibazo birenze kuba byaba ikibazo."

Yongeyeho ko abafite ubutabazi bwo kugira ngo abo bana babe mu muhanda, barimo ababyeyi babo ndetse hakenewe ubufatanye bw'inzego zose kugira ngo iki kibazo gikemuke.