UR Huye: Yatangiye kwakira abanyeshuri barenga ibihumbi 9 biyongera ku barenga 15 basanzwe bahiga
Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, kuri uyu mugoroba wo ku wa 26 Ukwakira yatangiye gahunda yo kwakira abanyeshuri bashya bo mu mwaka wa mbere muri gahunda y'ibyumweru bibiri bibafasha kumenyera imibereho n’imyigire ya Kaminuza.
Aba banyeshuri batangiye kugera kuri iri shuri rya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye kuri iki cyumweru tariki ya 26 Ukwakira 2025, aho batangiye kwakirwa, ndetse no guhabwa amacumbi babamo n’akomite y’abayobozi b’iyo Kaminuza hamwe n’abayobozi b’abanyeshuri bahagarariye abandi.
Kugeza ubu ibikorwa byo kwakira abo banyeshuri biri kubera muri iyo Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye mu nyubako ya Gymnase isanzwe iberamo imikino y’amaboko aho abakiriwe ubu bamaze guhabwa amacumbi yo kubamo mu gihe biteganyijwe ko abandi bagomba kuba bageze muri iyo Kaminuza bitarenze tariki ya 28 Ukwakira uyu mwaka.
Biteganyijwe ko iyi gahunda y’ibi byumweru bibiri aba banyeshuri baba bacumbikirwa muri iyo Kaminuza bizwi nka Induction Weeks izakomeza no mu bihe biri imbere, hagamijwe gushyira no kwinjiza abanyeshuri bose bashya mu buzima no mu mibereho ya Kaminuza mbere y’uko batangira amasomo.
Biteganyijwe ko Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye mbere yuko uno mwaka urangira izakira abanyeshuri barenga ibihumbi 9 bashya bagiye kwiga mu mwaka wa mbere biyongera ku basanzwe bahiga nabo barenga ibihumbi 15.


Kinyarwanda
English
Swahili









