issa
Amabaruwa menshi, ibyishimo bivanze n’amarira! Twinjirane muri Wikendi yasize abafana ba APR FC batifuza umutoza

Oct 27, 2025 - 08:30
 0

Guhera ku wa Gatanu tariki 24 Ukwakira 2025, nibwo imikino ya shampiyona y’u Rwanda y’umunsi wa Gatanu yatangiye.

Ni imikino yatangiye Rayon Sports ariyo ikina na Amagaju FC yari yayisuye kuri Kigali Pele Stadium Saa Moya z'ijoro. Ni umukino utari woroshye kuko Rayon Sport nubwo yatahanye amanota atatu ariko ntabwo yorohewe na Amagaju FC yari yahawe ikarita y’umutuku.

Uyu mukino warangiye Rayon Sports itsinzi igitego 1-0 cyatsinzwe na Habimana Yves ariko kandi Rwema Amza wa Amagaju FC niwe wahawe ikarita y’umutuku nubwo ubuyobozi bwa Amagaju FC butabyumva.

Amakuru yasohotse ku wa gatandatu tariki 25 Ukwakira 2025, nyuma yaho hasohotse amashusho agaragaza ko uyu mukinnyi wa Amagaju FC atigeze akora kuri Aziz Bassane ku buryo yari akwiye umutuku, bahise bandikira FERWAFA ngo ibahe ibisobanuro banifuza ko umutuku ukurwaho.

Kuri uyu munsi kandi ku isaha ya saa cyenda z’amanwa, Gasogi United yari yatsinzwe na Gicumbi FC ibitego 2-1. Ni umukino wari uryoshye ariko ubona ko Gicumbi FC ikina umukino ushobora kuyihereza amanota atatu nkuko byanagenze.

Ku wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2025 imikino yarakomeje

Ku  isaha ya saa Cyenda z’amanwa, ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports zigabye mu kibuga nazo zikina umukino w’umunsi wa Gatanu nkuko iyi mikino yari yakinwe kuva ku wa gatanu.

Ni umukino APR FC yakinnye idafite Memel Raouf Dao ufite imvune izamumaza hanze y’ikibuga ukwezi iyi kipe itamufite ariko yaragowe ku buryo yarushijwe cyane na Kiyovu Sports ndetse benshi bataha bavuga ko itari ikwiye iri nota rimwe bitewe n’imikinire yagaragaje.

Uyu mukino warangiye ikipe zombi zinganyije 0-0. APR FC yahawe ikarita y’umutuku kuri Ronald Ssekiganda wakoze amakosa ahabwa imihondo ibiri yavuyemo umutuku.

Nyuma y’umukino ntabwo abakunzi ba APR FC bishimiye imyitwarire y’ikipe yabo ariko cyane benshi bikoma umutoza Abderrahim Taleb bamushinja gukina nabi ndetse ko imitoreze ye iba iri hasi ariko kandi bidakwiye gutoza yicaye kuva umukino utangiye kugeza urangiye.

Ku cyumweru tariki 26 Ukwakira 2025, ikipe ya APR FC yasohoye itangazo yisegura ku bafana bayo bijyanye n’agahinda bagaragaje ndetse bemera ko imikinire yari ku rwego rwo hasi ariko babizeza kwitwara neza mu mikino igiye kuza.

APR FC kandi yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, kugira ngo barenganurwe bitewe n’ikarita y’umutuku bahawe ndetse na Penalite bimwe yari yakorewe Denis Omedi ibintu babona ko ari byo byatumye batabona intsinzi.

Indi mikino yari yakomeje, Mukura Victory Sports yatsinze AS Kigali ibitego 2-0, Musanze FC inganya na Rustiro FC igitego 1-1, Etincelles FC inganya na Gorilla FC 0-0, ndetse na Bugesera FC itsindwa na AS Muhanga igitego 1-0.

Ku cyumweru tariki 26 Ukwakira 2025 imikino yarakomeje

Umukino umwe rukumbi wari usigaye kugira ngo iyi mikino y’umunsi wa Gatanu isozwe, ni uwagombaga guhuza Police FC na Marine FC wabereye mu karere ka Rubavu.

Police FC yagiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa mbere nubwo Rayon Sports iyiri inyuma yari yatsinze. Police FC yitwaye neza itsinda Marine FC ibitego 2-1. Ni ibitego byatsinzwe na Kwitonda Alain Bacca ku munota wa 24 ndetse na Ani Elijah ku munota wa 47. Igitego kimwe cya Marine FC cyatsinzwe na Mbonyumwami Taiba.

Wikendi yari ishyushye cyane hano muri shampiyona y’u Rwanda nubwo yari amarira avanze n’ibyishimo mu banyamupira batandukanye. Abakunzi ba Rayon Sports yabagendekeye neza ariko amarira n’agahinda byari byinshi mu mitima y’abakunzi ba APR FC.

Wikendi kandi yongeye gusiga abanyamupira batavuga rumwe ku misifurire. Benshi bagarutse kuri aya makipe makuru ariko kandi no mu karere ka Bugesera ntabwo byari bimeze neza kuko hari ibyemezo by’umusifuzi bitavuzweho rumwe.

Ikipe ya Police FC ikomeje urugendo rwo gukora amateka kuko kuva shampiyona yatangira ntabwo iratsindwa ifite amanota 15/15 ni nayo iyoboye urutonde rwa shampiyona. Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 10, Mukura VS iri ku mwanya wa Gatatu n’amanota 8. APR FC kugeza ubu iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 7 ariko ifite ibirarane bibiri.

Rayon Sports yatsinze Amagaju FC igitego 1-0

APR FC na Kiyovu Sports zinganyije 0-0

Police FC ikomeje kuyikora urutonde rwa Shampiyona 

Urutonde rw'uko amakipe akurikirana kuva Shampiyona yatangira

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Amabaruwa menshi, ibyishimo bivanze n’amarira! Twinjirane muri Wikendi yasize abafana ba APR FC batifuza umutoza

Oct 27, 2025 - 08:30
Oct 27, 2025 - 10:43