issa
Nashakaga kubona abagabo bishimye uyu munsi! Umutoza wa Rayon Sports aranyuzwe

Mar 20, 2026 - 10:58
 0

Umutoza wa Rayon Sports yatangaje ko yabwiye abakinnyi ko ashaka kubona abagabo bishimye ndetse n’abafana muri rusange biza kurangira bigenze neza basezerera Police FC mu gikombe cy’Amahoro.

Ku wa Kane tariki 19 Werurwe 2026, ikipe ya Rayon Sports yasezereye ikipe ya Police FC nyuma yo kunganya 0-0 bagiye muri Penalite Rayon Sports ikomeza itsinze 4-2.

Ni umukino washimishije abakinnyi, abayobozi, abatoza ndetse n’abafana ba Rayon Sports ariko biba agahinda gakomeye kuri Police FC nyuma yo kugera kuri Penalite abantu benshi bayiha amahirwe kuko bari bafite Niyongira Patient uzwi cyane mu gukuramo Penalite.

Nyuma y’uyu mukino umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry yagaragaje ko yishimiye gukomeza mu kindi cyiciro nubwo bakinnye nabi. Uyu mutoza yagaragaje ko icyatumye babona iyi ntsinzi byatewe n’uko yasabye abakinnyi ko yifuza kubona abagabo n’abafana bishimye.

Yagize ati “ N’ubwo tutakinnye neza mu buryo bwose, byasabaga ko dukomeza kwihangana kugeza ku musozo, kandi ni byo twakoze tubona intsinzi kuri penalite. Ubu tugomba kubyishimira. Mbere y’umukino nabwiye abakinnyi banjye ko nshaka kubona abagabo bishimye uyu munsi. Nashakaga kubona bishimye, abafana bishimye, nanjye nkishima kuko ntituzi ejo hazaza icyo haduteganyirije. Niyo mpamvu tugomba guhora twishimira ibihe nk’ibi, kuko umupira w’amaguru ari wo uduha amarangamutima nk’aya.”

Bruno Ferry yakomeje agaragaza ko atitaye ku byo abasesenguzi baravuga ku mikinire y’ikipe ye kuko ikingenzi ari uko babashije kugera muri ½ cy’igikombe cy’amahoro.

Yagize ati “ Hari abasesenguzi bashobora kuvuga ko tutakinnye neza, ariko njye navuga ko twakomeje mu kindi cyiciro, kandi icyo ni cyo cy’ingenzi.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko ubu Rayon Sports igifite ibyo kurwanira kuko igeze muri ½ cy’igikombe cy’amahoro ndetse ikaba ikirwanira n’igikombe cya Shampiyona.

Yagize ati “ Twebwe dufite amahirwe kuko tugifite imikino ifite icyo ivuze. Hari amakipe muri uyu mwaka atagifite icyo ahatanira muri shampiyona. Twebwe turacyari mu marushanwa yombi kandi turifuza kugumamo. N’ubwo twagiye dusubira inyuma gato mu mikino iheruka, turi abahatanira ibikombe kandi turashaka kwegukana byinshi bishoboka. Ni byiza kuko abakinnyi barabyitabiriye neza, bityo tuzagerageza gukomeza uyu murongo.”

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kugera muri ½, izahura na Gorilla FC yasezereye AS Kigali bituma igera muri ½ bwa mbere mu mateka yayo kuva yashingwa. Rayon Sports igiye gukomeza kwitegura umukino wa Shampiyona izakina na Gasogi United kuri iki cyumweru tariki 22 Werurwe 2026.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373