Ruswa mu mikino no gutegereza Rayon Sports ikazamura Siporo y'u Rwanda! Bimwe mu byo Minisitiri wa Siporo yashyizeho umucyo
Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yagarutse ku kibazo cya Ruswa iri mu mupira w'u Rwanda ndetse agaruka kandi ku gutegereza Rayon Sports ikazamura Siporo ishobora amafaranga mu bato.
Mu kiganiro Minisitiri Nelly Mukazayire yagiranye na One Nation Radio isanzwe izwi nk'Ijwi ry'Abadiasipora yakoze ku wa Gatandatu tariki 6 Ukuboza 2025, yagarutse kuri byinshi bireba Siporo yacu hano mu Rwanda ariko kandi yitsa cyane ku guteza imbere ireme ry'imikino ndetse n'ibyo Leta ishaka mu bikorwa bitandukanye birebana na Siporo.
Muri iki Kiganiro kirambuye, uyu muyobozi yagarutse cyane ku bibuga birimo kubakwa mu turere dutandukanye tw'igihugu ariko muri gahunda FERWAFA irimo gukoranaho cyane na FIFA yitwa "FIFA Forward" aho harimo kubakwa ibibuga bine birimo icya Gicumbi, Rusizi, Rutsiro ndetse n'ikiri kuri FERWAFA iruhande rw'ahubatswe Hotel y'iyi nzu ireberere ruhago y'u Rwanda.
Yagize ati " Hari Sitade Enye turimo turakorana na FIFA muri gahunda ya "FIFA Forward", twanakoranye na FERWAFA. Ni Sitade Enye zimaze guhabwa ibibuga bya 'Synthetic' birimo Gicumbi, Rusizi, Rutsiro ndetse na hano kuri FERWAFA."
Yakomeje agira ati " Twamaze kwakira umushinga, ibyo bibuga birimo gukorwa. Nka Gicumbi ho ikibuga kizaba cyarangiye muri uku kwezi kwa mbere, turanashaka ko muri uku kwezi kwa mbere Shampiyona imikino yo kwishyura gishobora kuba nacyo cyakoreshwa."
Uyu muyobozi yatangaje ko bateganya ko guhera mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwa Kane kwa 2026, ibi bibuga byose bizaba byamaze kuboneka kugira ngo amakipe azatangira kuhakinira imikino imwe n'imwe ya Shampiyona mu mikino yo kwishyura.
Yagize ati " Sitade ya Huye turimo kuyikurikiranira hafi, nubwo yari isanzwe itari muri "FIFA Forward" yakurikiranwaga na Leta ariko twarafatanyije turimo kuyihutisha turashaka ko mu kwa mbere izaba yarangiye kugira ngo imikino yo kwishyura izabashe kuhabera. Ikibuga cya Rutsiro cyo kizaba cyarangiye mu kwa Gatatu naho icyo kuri FERWAFA ni mu kwa Kane 2026."
Minisitiri Nelly Mukazayire, yakomoje kandi kuri Ruswa iba mu mikino itandukanye hano mu Rwanda, atangaza ko usibye kuba yaba mu mikino na Leta ubwayo ntibyemera ndetse ko hafashwe ingamba hari imikoranire n'amafederasiyo kugira ngo bicike ndetse ko nabo bizagaragaraho bazajya bahanwa.
Yagize ati " Ruswa mu gihugu ntabwo yemewe irarwanywa mu buryo bwose. Nukuvuga ngo mu mikino no muri Siporo muri rusange nibyo tugenderaho. Ruswa igomba kurwankwa, mwarabibonye ko abayobozi dufite mu mafederasiyo dufatanya kugira ngo ibyo bintu byose aho bigaragaraye bihacike, kandi ntiba bifitiwe ibimenyetso bihanwe."
Minisitiri Nelly Mukazayire yagarutse ku kibazo cya Rayon Sports cyari kimaze iminsi gihangayikishije abanyamupira cyane ndetse n'abakunzi b'iyi kipe atangaza ko bakomeza gukora bakiyubaka neza kuko n'ikipe iri mu za mbere hano mu Rwanda Kandi ko nishyira ibintu ku murongo bizatuma ireme rya Shampiyona rizamuka nkuko babyifuza kimwe n'andi makipe yose.
Yagize ati" Aba-Rayon bakore biyubake neza, n'ikipe iri mu ikipe za mbere muri Shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, Kandi twifuza ko igira uburyo ijya ku murongo, igakora neza ndetse n'andi makipe yacu yose kuko nibyo bituma tugira Shampiyona iteye imbere."
Yakomeje agira ati " Ni inzego zitandukanye bitewe n’inshingano zazo. RGB yagize uruhare inagomba kugira mu nshingano ifite natwe rero nk’abashinzwe siporo na Federasiyo n'urwego ruhagarariye Shampiyona (League), twese turi abafatanyabikorwa hamwe nabo, niyo mpamvu twese buri umwe mu nshingano ze tugenda twuzuzanya kugira ngo birusheho kugenda neza.”
Madam Nelly Mukazayire, yagaragaje ko ikipe ya Rayon Sports nishyira ibintu ku murongo amafaranga izayabona menshi kuko n'ikipe ifite abafana ariko ahubwo bategereje ko ibyo byose bikorwa bakabona iza no guteza imbere impano bikazamuka Siporo.
Yagize ati "Amafaranga bazayabona, amafaranga barayafite buriya ntibayabura nibashyira ibintu ku murongo bafite abafana benshi, bafite ibitekerezo bishobora gutuma babona amafaranga, ahubwo dutegereje ko bagira ayo bazana muri za academy na hehe hose bagateza imbere siporo."
Mu minsi ishize nibwo Ubuyobozi mu nzego zitandukanye z'igihugu, bagiranye ibiganiro na bamwe mu bayoboye Rayon Sports hagafatwa umwanzuro wo gushyiraho ubuyobozi bushya ndetse ubona ko hari icyo bishobora gutanga kiza mu bihe bizaza.
Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yatangaje ko Ruswa uwo izagaragaraho agomba guhanwa


Kinyarwanda
English
Swahili









