issa
Abasifuzi mpuzamahanga b’u Rwanda basabwe kuba intangarugero no hanze y’ikibuga

Jan 16, 2026 - 11:26
 0

Abasifuzi mpuzamahanga b’u Rwanda bahawe ‘Badge’ za FIFA bongera basabwa kuba intangarugero mu kibuga no hanze yacyo.

Ku wa Kane tariki 15 Mutarama 2026, nibwo abasifuzi mpuzamahanga 18 bashyikirijwe 'Badge' za FIFA nk’abasifuzi mpuzamahanga bemewe n’iyi mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA.

Mu basifuzi bahawe 'Badge' za FIFA barimo Mukansanga Salima umaze igihe akoze amahugurwa mu gukoresha ikoranabuhanga rifasha abasifuzi rya VAR. Abandi bahawe Badge za FIFA barimo Twagirumukiza Abdoul Karim, Ishimwe Jean Claude, Uwikunda Samuel, Rulisa Patience, Umutoni Aline, Byukusenge Henriette ndetse na Nsabimana Celestin basifura hagati.

Abandi basifuzi bo ku ruhande barimo Ndayisenga Said, Mugabo Eric, Karangwa Justin, Mutuyimana Diedonne, Ishimwe Didier, Habumugusha Emmanuel, Murangwa Usenga Sandrine, Umutesi Alice, Mukayirangwa Regine ndetse na Akimana Juliette.

Aba basifuzi bahawe 'Badge' na Komiseri ushinzwe imisifurire muri FERWAFA, Hakizimana Louis ndetse n’umunyamabanga muri iyi nzu, Bonnie Mugabe.

Aba bayobozi bombi bashimiye abasifuzi ku bw’iyi ntambwe bagezeho, babashishikariza gukomeza guharanira kuba indashyikirwa mu kazi kabo, banibutsa ko ruswa no gukora ibyatuma umukino utagenda neza bidakwiriye na gato.

Basabye kandi abasifuzi gukomeza kuba intangarugero mu kibuga no hanze yacyo, barangwa n’ubunyamwuga, ubunyangamugayo n’indangagaciro z’umwuga w’ubusifuzi.

Image
Abasifuzi mpuzamahanga bahawe Badge za FIFA

Image

Image

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373