issa
Amb Gen Maj Nzabamwita yashyikirije Perezida Putin impapuro zo guhagararira u Rwanda mu Burusiya

Jan 16, 2026 - 11:28
 0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya Gen Maj Joseph Nzabamwita, yashyikirije Perezida Vladimir Putin impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Burusiya ndetse anamuha ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

Ibi byabaye ku wa 15 Mutarama 2026 mu muhango wabereye ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu, Kremlin, ubwo aba ambasaderi 32 bahagarariye ibihugu byabo mu Burusiya, bashyikiriza Perezida Putin impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo.

Uyu muhangao witabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya Sergey Lavrov n’umuyobozi mu biro bya Perezida, Yuri Ushakov.

Amb Gen Maj Nzabamwita yatangiye inshingano zo guhagararira u Rwanda mu Burusiya ku wa 22 Mata 2025, nyuma yo gushyikiriza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije, Mikhail Bogdanov, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu nyuma yo gusimbura  Lieutenant General (Rtd) Frank Mushyo Kamanzi, wari wasoje inshingano ze ku wa 4 Gashyantare 2024.

Perezida Putin, yavuze ko politiki y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yubakiye ku bwubahane, kubahiriza amategeko mpuzamahanga no guteza imbere imiyoborere yubaha bose.

Yashimangiye ko umubano w’u Burusiya n’umugabane wa Afurika ari ingenzi kuko ushingiye ku bufatanye bubyarira inyungu buri ruhande.

Yavuze ko umubare munini wa ba ambasaderi bo mu bihugu bya Afurika by’inshuti bitabiriye ibi birori barimo uhagarariye u Rwanda, Somalia, Gabon, Sénégal, Mauritanie, Algérie, Ghana, na Namibie. U Burusiya bufitanye umubano mwiza n’ibihugu byose bya Afurika binyuze mu mikoranire, inkunga n’ubufatanye bw’impande zombi.

Ati “ Dushyize imbaraga mu kwagura ubufatanye mu bya politiki, ubukungu n’ubutabazi hamwe n’ibihugu bya Afurika.”

Perezida Putine yibukije ko urugendo rw’ibihugu byinshi bya Afurika rugana ku bwigenge u Burusiya bwarugizemo uruhare, rubifasha mu iterambere, inzego zitandukanye no guha ubumenyi abayoboye anandi ndetse ko u Burusiya buzakomeza  gushyira imbaraga mu kwagura ubufatanye mu bya politiki, ubukungu n’ibindi byemeranyijweho mu nama yahuje u Burusiya na Afurika yabereye i Sochi na Saint Petersburg, n’iyahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Afurika n’uw’u Burusiya yabereye i Cairo mu 2025, ndetse ngo hari gutegurwa indi izaba muri uyu mwaka.

Nyuma y’uyu muhango, Ambasaderi Nzabamwita yashyikirije Perezida Putin ubutumwa bwa Perezida Kagame, anagirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sergey Lavrov na Ushakov, byibanze ku mubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi. banemeranya kuzakomeza kuvugana.