issa
APR FC isubije KNC abafana ba Gasogi United bataha bijujuta

Feb 27, 2025 - 20:19
 0

Ikipe ya APR FC itsinze Gasogi United igitego 1-0 mu mukino wari wavugishije benshi. Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba zo kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, wabereye kuri sitade ya Kigali Pele.

Ni umukino wari mwiza watangiye ikipe zombi zatakana ariko ikipe ya APR FC aba ari yo ibona amahirwe ku munota wa 2 gusa, Niyibizi Ramadhan atsinda igitego cyayo cya mbere.

Ikipe ya Gasogi United yahise itangira kwataka cyane ikipe ya APR FC ndetse iza kubona igitego cyo kwishyura ariko umusifuzi wo ku ruhande aracyanga avuga ko habayemo kurarira.

Gasogi United ntabwo yigeze icika intege nubwo wabonaga hari ibyemezo bifatwa n'abasifuzi ariko abakinnyi ba Gasogi United ndetse n'abatoza ntibabyishimire wabonaga basa nk'abavuga ko barimo kwibwa cyane.

Ikipe ya APR FC Ku munota wa hafi 37, yaje gukora impinduka nyuma y'imvune Niyibizi Ramadhan yagize gukomeza gukina bikanga, Darko Novic afata umwanzuro wo gushyiramo rutahizamu Mugisha Gilbert.

Ikipe ya APR FC mu minota 3 y'inyongera yongeweho mu gice cya mbere, yaje kubona kufura ariko itewe na Djibril Ouattara Cheick, umupira ukubita ipoto uragaruka ariko ntihagira igitego kiboneka, igice cya mbere kirangira APR FC itsinze igitego 1-0.

Iki gice cya mbere ikipe ya Gasogi United yatsinzemo ibitego 2 ariko abasifuzi bemeza ko hagiye habamo kurarira, ibintu wavuga ko byaranze igice cya mbere cy'imikimo.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Gasogi United yagarutse ifite imbaraga nyinshi yataka cyane ikipe ya APR FC, umutoza Darko Novic abona ko amazi atari yayandi ahita atagira gukora impinduka ziganisha ku kugarira izamu rye.

Abakinnyi umutoza Darko Novic yashyize mu kibuga barimo Nshimirimana Ismael Pitchou waje mu kibuga asimbuye Hakim Kiwanuka ariko n'ubundi ubona ko APR FC yagabanyije imbaraga zo kwataka.

Ku munota wa 68, Umutoza wa APR FC yongeye gukora impinduka 2 akuramo Denis Omedi yinjiza mu kibuga Dushimirimana Olivier Muzungu ndetse anakurano Djibril Ouattara hinjiramo Mamadou Sy.

Muri iyi minota ikipe ya APR FC wabonaga kubona ikindi gitego bigoranye cyane kuko ikipe ya Gasogi United yari yakambitse imbere y'izamu rya APR FC ndetse bituma umutoza yongera gukora impinduka ashyiramo umukinnyi wo hagati witwa Thadeo Luwanga akuramo Mohamadou Lamine Bah.

Izi mpinduka umutoza yakoze zahise zituma ikipe ya APR FC igira abakinnyi 3 hagati bose bakina nk'abugarira ariko bakina hagati ( Defensive Midfielders).

Umukino wahuzaga ikipe ya APR FC na Gasogi United warangiye ikipe ya APR FC ibonye intsinzi y'igitego 1-0 mu mukino ubanza muri 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro.

Uyu ni umukino twabonyemo kugarira cyane ku ikipe ya APR FC ariko biba amarira menshi cyane ku bakunzi ba Gasogi United baje muri uyu mukino bafite icyizere bitewe ni uko ikipe ya APR FC yari imaze iminsi irimo kwitwara mu mikino iheruka ya shampiyona.

Iki APR FC yakoze isa nk'iyasubije Perezida wa Gasogi United, Kakooze Nkuriza Charles, wari warishongoye avuga ko bashobora kuyitsinda bitewe ni uko nayo imaze iminsi ikina umupira utari mwiza. Ntabwo byakunze ko bigenda nkuko Gasogi United yabishakaga ariko abakunzi bayo batashye bijujuta cyane kubera ibitego byayo 2 byanzwe.

Umukino wo kwishyura ikipe ya APR FC izakina na Gasogi United mu cyumweru gitaha. Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe uyu mukino uzabera ariko ushobora kuba tariki 5 Werurwe 2025.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

APR FC isubije KNC abafana ba Gasogi United bataha bijujuta

Feb 27, 2025 - 20:19
Feb 28, 2025 - 00:03