issa
Ruben Amorim utoza Manchester United yatakambiye abafana nyuma yo gusezererwa

Aug 28, 2025 - 12:54
 0

Umutoza wa Manchester United, Ruben Amorim, yatangaje ko asaba abafana b’iyi kipe kubihanganira nyuma yo gusezererwa muri Carabao Cup.

Mu ijoro ryacyeye tariki 27 Kanama 2025, Manchester United yakinnye umukino w’ijonjora ry’ibanze muri Carabao Cup na Grimsby FC, umukino urangira Manchester United isezerewe kuri Penalite 12-11. 

Mu mikino 90, yarangiye ikipe zombi zinganyije ibitego 2-2 ariko n’ubundi Manchester United yaje yishyura kuko yari yatsinzwe ibitego 2 mu gice cya mbere.

Umutoza wa Manchester United, Ruben Amorim, nyuma y’umukino yaje gusaba imbazazi abafana b’iyi kipe barimo kumushinja kwitwara nabi.  

Yagize ati “ Reka nsabe abafana imbabazi bitewe nuko twitwaye uyu munsi. Buri kintu cyose mu ikipe n’ingenzi kandi no kugerageza gukora buri kimwe muri ‘Pre-Season’ bifite akamaro. Na Arsenal yatakaje imikino. Icyo kurebe ni, ikipe irimo kuzamura urwego rw’imikinire.”

Ibi Ruben Amorim yabikoze nyuma y’amagambo yabwirwaga n’abafana bavuga ko arava kuri Sitade ya Grimsby FC yirukanwa. Ariko kandi iyo uzengurutse ku mbuga nkoranyambaga ubona abafana ba Manchester United benshi bifuza ko uyu mutoza yakirukanwa akabavira mu ikipe yabo.

Uko Ruben Amorim abona Manchester United, avuga ko anyuzwe n‘urwego ikipe igezeho. Yagize ati "Muri rusange ndishimye cyane, ndanyuzwe rwose.”

Muri iyi wikendi tariki 30 Kanama 2025, izakina umukino wa Shampiyona na Burnley. Ni umukino wa 3 wa shampiyona, ariko nta n’umwe iratsinda. Iyi kipe yatsinzwe na Arsenal ndetse inganya na Fullham.

No excuses now' for Ruben Amorim – Wayne Rooney | The Independent

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373