issa
Abasifuzikazi b’abanyarwanda barimo kugarukwaho cyane muri Afurika

Jul 22, 2025 - 13:00
 0

Mu gihe hari kuba igikombe cy’Afurika cy’abagore, abasifuzikazi b’abanyarwanda b’impanga, umutoni Aline na Umutesi Alice, barimo kugarukwaho cyane muri Afurika.

Ibi byabaye mu gikombe cy’afurika cy’abagore (WFCON 2024), aba bakobwa bombi barimo gusifura bafatanyije na Mukansanga Salima. Iri rushanwa  ryatangiye tariki 5 Nyakanga 2025 riri kubera mu gihugu cya Marocco.

Abakurikirana umupira w’amagurur muri Afurika ariko cyane umupira w’abagore bakomeje kugaruka cyane kuri izi mpanga benshi bibaza uko zageranye ku gasongero.

Aba bombi bagiranye ikiganiro  na CAFOnline, bagaragaza ko imbaraga n’ubushobozi bafite byabagejeje ku nzozi zabo.

Umutoni yavuze ko abantu batangiye kubagarukaho cyane ubwo batangiraga gukina umupira w’amaguru, bitewe nuko ibyo bakundaga bari babihuriyeho.

Yagize ati “Ndibuka ubwo twari mu Budage mu mikino y’ikipe y’Igihugu, benshi baradutangariye. Ahanini byari ukubera ko icyo yakundaga ari cyo nanjye nakundaga, byari nk’itegeko.”

Umutesi Alice nawe yavuze ko batandukanye mu misifurire kuko umwe asifura ku ruhande undi agasifura hagati mu kibuga ariko babihisemo bitewe n’uwabatozaga.

Yagize ati “Uburyo dusifuramo buratandukanye. Aba ari mu kibuga hagati nanjye ndi ku ruhande, ariko imitima yacu iba iri hamwe. Uwadutozaga yaratubwiye ngo ‘Alice nukomeza gusifura hagati, nawe Aline ugakomeza gusifura hagati, muzamera nk’aho muhanganye’.”

Yakomeje agira ati “Aho ni ho twahise duhitamo, Aline aguma mu kibuga hagati, noneho nanjye nemera kujya ku ruhande nkajya mba umwungiriza.”

Umutoni avuga ko impamvu yatumye aba hagati ari uko muri kamere ye akunda kuba umuyobozi kandi agakurikiza amategeko, gusa Umutesi Alice avuga ko umuvandimwe we akunda kugira isoni ariko akazirinda ari mu kibuga.

Aba basifuzi bombi bamenyereye gusifura amarushanwa mpuzamahanga cyane cyane ay’abagore, bashimangira ko ikinyabupfura no gukora cyane ari byo byatumye bagera aho benshi batakekaga ko bagera.

Aba bombi baheruka guhurira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Nyakanga 2025, ubwo Umutoni Aline yasifuraga hagati mu kibuga, naho Umutesi Alice ari ku ruhande.

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Abasifuzikazi b’abanyarwanda barimo kugarukwaho cyane muri Afurika

Jul 22, 2025 - 13:00
Jul 22, 2025 - 12:44