Djibril Ouattra yasabye abafana ikintu gikomeye
Rutahizamu w’umunya-Brukina Faso, Djibril Cheik Ouattra, yatangaje ko APR FC ikeneye abafana cyane kuko bizatuma bagerana kure.
Ibi uyu mukinnyi yabitangaje nyuma y’umukino APR FC yatsinzemo Power Dynamos ibitego 2-0. Ni umukino wabaye ku cyumweru tariki 17 Kanama 2025 mu mukino ufungura Inkera y’Abahizi. Ibi bitego byose APR FC yatsinze byari ibya Djibril Cheik Ouattra.
Muri iki kiganiro Djibril Ouattra yagiranye n’itangazamakuru yakomoje ku gutsinda ibi bitego icyo bizamufasha yemeza ko bizatuma akomeza kwitwara neza kuko biba byamwongereye icyizere.
Yagize ati " Ibi bivuze ko twiteguye neza, abakinnyi bose biteguye neza. Tuzakomeza gukora cyane kugira ngo dukomeze gutsinda muri iri rushanwa. Ni byiza cyane ku mutima no ku kwiyizera. Iyo umukinnyi atsinda, bimuha icyizere, kandi nizeye ko bizamfasha gukomeza kwitwara neza."
Uyu musore yasabye abafana ba APR FC gukomeza kubaba hafi, muri iyi myiteguro barimo bitegura Pyramids FC bazakina nayo mu mikino ya CAF Champions League.
Yagize ati "Turabanza twitegure neza iri rushanwa, hanyuma dukomeze twitegure na Pyramids FC. Abafana icyo mbasaba ni ugukomeza kuza kudushyigikira kuko tubakeneye cyane. Tudafite abafana ntacyo twageraho."
Ouattra avuga ko adakunda gukurikira imbuga nkoranyambaga cyane ariko kandi yanagarutse ku mikinire ye uyu mwaka w’imikino ugiye gutangira.
Yagize ati “ Oya, njye sindi umuntu ukunda gukurikirana cyane imbuga nkoranyambaga, sinabibonye. Uyu mwaka, ni ugukora neza kurusha umwaka ushize."
Djibril Ouattra yahaye ubutumwa abakunzi ba APR FC yabonye bakomeza kuba hafi y’ikipe.
Yagize ati "Abafana barabizi ko mbakunda cyane. Buri mukino, n’iyo bitagenda neza, baraza bakadushyigikira. Ndabashimira cyane kandi ndabasaba gukomeza kutuba hafi. Nk’uko bavuga ko iyo uri wenyine wihuta, ariko uri kumwe n’abandi mugera kure."
APR FC igiye gukomeza gukina imikino y’Inkera y’Abahizi aho izakina n’amakipe arimo Police FC, AS Kigali, Police FC ndetse na Azam FC.



Kinyarwanda
English
Swahili









