Benjamin Šeško yarokoye Manchester United imbere ya Everton
Rutahizamu wa Manchester United, Benjamin Šeško yatsindiye ikipe ye igitego kimwe rukumbi ubwo yatsindaga Everton mu mukino w'umunsi wa 27 wa Shampiyona.
Ni umukino wabaye mu ijoro ryacyeye tariki 23 Gashyantare 2026. Ikipe ya Manchester United yakinnye uyu mukino nyuma yo kunganya na Westham United igitego 1-1.
Manchester United yifuzaga gutsinda uyu mukino kugira ngo itangire gukomeza kwizera kuzaza mu myanya ine ya mbere. Niko byaje kugenda yitwara neza imbere ya Everton itsinda igitego kimwe ari nacyo cyasoje uyu mukino.
Iki gitego cyarokoye Manchester United cyatsinzwe na Benjamin Šeško ku munota wa 71, ku mupira mwiza yahawe na Bryan Mbeumo. Manchester United yagowe cyane na Everton kuko ari ikipe bizwi ko izi kugarira cyane ndetse n'amahirwe menshi ikipe ya Manchester United yabonaga yayateraga ku ruhande.
Benjamin Šeško watsinze igitego yinjiye mu kibuga ku munota wa 58, asimbuye Amadi Diallo wabonaga byamunaniye ntacyo arimo gufasha Manchester United mu buryo bwo gutaha izamu.
Manchester United nyuma yo gutsinda Everton byahise bituma igira amanota 48 ifata umwanya wa Kane ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona irusha amanota 3 Chelsea FC iri ku mwanya wa Kane nyuma yo kunanirwa gutsinda Burnley.


Kinyarwanda
English
Swahili









