"Urugendo rwo komora Abanyarwanda ibikomere rwashobotse kubera ubuyobozi bwiza." Minisitiri Habimana
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano z’Abanyarwanda bose kuko ari yo soko y’imbaraga zo guharanira ubumwe, kubaka ubudaheranwa, kwigira no guharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.
Ni ubutumwa yagarutseho ku wa 12 Mata 2026, ubwo yifatanyaga n’Akarere ka Kayonza mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange mu karere ka Kayonza.
Minisitiri Habimana yavuze ko nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, urugendo rwo komora Abanyarwanda ibikomere rwashobotse kubera ubuyobozi bwiza.
Yagize ati “Nubwo bitari byoroshye ariko twabishobojwe n’ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame.”
Minisitiri Habimana yakomeje avuga ko nk’Igihugu bashimira abarokotse Jenoside ku bw’imbabazi batanze zirimo kwihangana, kudaheranwa n’agahinda no guharanira kubaho neza. Yanabashimiye kubaka ubumwe n’ubudaheranwa nk’Abanyarwanda.
Yagize ati “Dushimira abarokotse Jenoside ku bw’imbabazi batanze zirimo kwihangana, kudaheranwa n’agahinda no guharanira kubaho neza.”
Ni mu gihe Perezida wa IBUKA mu karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, yagaragaje ko ikibazo cy’imibiri itaraboneka kikiri ingorabahizi, asobanura ko hari abishwe bakajugunywa mu mashyamba, mu migezi no mu myobo, abandi bakagerageza guhunga bagahurira n’urupfu mu nzira berekeza muri Tanzania.
Ati “Dufite imibiri myinshi itaraboneka, hari abantu bagerageje guhunga bagerageza kwambuka umupaka bagana Tanzania, abenshi bagiye bahura n’ikintu cyari cyariswe Ceinture de Securite, abari baturiye pariki bakabica rimwe na rimwe bakabicira mu mashyamba imibiri yabo ntiboneke ndetse hakaba n’inzuzi n’imigezi ndetse n'imyobo yagiye irohwamo abantu bakaba bataraboneka.”
Yashimangiye ko batazacika intege mu gushakisha iyo mibiri no gusaba ababa bazi aho iri kuyigaragaza.
Ati “Ntituzarambirwa gutakamba kugira ngo abazi aho iri babe bahatubwira”
Kuri ubu, Urwibutso rwa Mukarange rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi irenga 5,000 biciwe kuri Paruwasi Gatolika ya Mukarange ku wa 12 Mata 1994 , ndetse n’indi yimuwe ikuwe mu mirenge itandukanye y’aka karere, abo bose bari bahahungiye bizeye umutekano, ariko baza kuhagwa mu gitero cy’interahamwe cyabahitanye mu buryo bw’agashinyaguro.

Kinyarwanda
English
Swahili









