issa
Mbere yo kurahira: Sassou Nguesso yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame I Brazzaville

Apr 16, 2026 - 07:46
 0

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Repubika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, mu murwa mukuru Brazzaville, aho baganiriye ku kurushaho guteza imbere umubano usanzwe ukomeye hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yageze muri iki gihugu ku wa 15 Mata 2026, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Sassou Nguesso uteganyijwe ku wa 16 Mata 2026. Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi byabereye ku ngoro y’umukuru w’igihugu izwi nka Le Palais du Peuple, nyuma gato y’aho Perezida Kagame ageze i Brazzaville.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Perezidansi y’u Rwanda Village Urugwiro rivuga ko aba bayobozi baganiriye ku mubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Congo-Brazzaville, ibibazo by’ingenzi byo mu karere, ndetse n’amahirwe yo kurushaho kwagura ubufatanye mu nzego zifite akamaro kanini.

Perezida Kagame kandi yashimiye mugenzi we ku bw’intsinzi yongeye kumuhesha kuyobora igihugu, anamwifuriza imirimo myiza muri manda nshya atangiye.

Umuhango w’irahira uteganyijwe kubera kuri Stade ya Unity i Brazzaville, ukazitabirwa n’abakuru b’ibihugu batandukanye muri Afurika ndetse n’abandi banyacyubahiro.

Denis Sassou Nguesso yongeye gutorerwa kuyobora igihugu nyuma y’amatora yabaye ku wa 15 Werurwe 2026, aho yatsinze ku majwi menshi, ahabwa indi manda y’imyaka itanu.

U Rwanda na Congo-Brazzaville bisanzwe bifitanye umubano umaze igihe kirekire ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, umutekano, ubuhinzi, imicungire y’ubutaka n’ubwikorezi bwo mu kirere. Mu 2016, u Rwanda rwafunguye ambasade yarwo i Brazzaville, bikomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Ibiganiro nk’ibi byo ku rwego rwo hejuru bikomeje kugaragaza ubushake bw’abayobozi bombi bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye, guteza imbere ubukungu no gushimangira umutekano mu karere.