AFC/M23 yatangaje ko igiye kuva mu mujyi wa Uvira ariko kuri CONDITION
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko rifashe icyemezo cyo kuvana ku bushake ingabo zaryo mu mujyi wa Uvira, uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ariko rikabikora aruko hoherejwe ingabo zitabogamye zizaba zishinzwe gucunga umutekano w’abaturage n’ibikorwaremezo by’ingenzi, zitari izoba basanzwe bahanganye muri iyi ntambara.
Mu itangazo ryasohotse ku wa 15 Ukuboza 2025, rishyizweho umukono n’Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, iri huriro ryavuze ko iki cyemezo kigamije kubaha ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika no kubaka icyizere no gushyigikira ibiganiro by’amahoro bikomeje, by’umwihariko ibiganiro bya Doha.
AFC/M23 yasobanuye ko icyemezo cyo kurekura Uvira gishingiye ku ntambwe imaze guterwa mu biganiro by’amahoro bya Doha, cyane cyane isinywa ry’amahame shingiro yo ku wa 15 Ugushyingo 2025. Iryo tangazo rikomeza rivuga ko uku kuva muri uwo mujyi kwabaye bisabwe n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bugamije gushakira umuti urambye amakimbirane amaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nubwo iri huriro rivuga ko hakomeje kubaho ibyo ryise ubushotoranyi n’ihohoterwa bikorwa n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abo bafatanyije, AFC/M23 yatangaje ko yahisemo kwikura muri Uvira mu rwego rwo guha amahirwe menshi ibiganiro by’amahoro no kugaragaza ubushake bwo gukemura ikibazo binyuze mu nzira y’ibiganiro.
Icyakora, AFC/M23 yagaragaje impungenge ishingiye ku byabaye mu bihe byashize, aho ivuga ko ingamba zayo zo kubaka icyizere zagiye zikoreshwa nabi na FARDC, imitwe ya Wazalendo n’abandi bafatanyabikorwa babo, bagasubira kwigarurira uduce twari twarafashwe ndetse hakibasirwa abasivile bakekwagaho gushyigikira iri huriro.
Kubera izo mpamvu, AFC/M23 yasabye abahuza gushyiraho ingamba zisobanutse zo gucunga umutekano wa Uvira nyuma yo kuhava. Izo ngamba zigomba kuba zirimo gukura intwaro mu mujyi, kurinda abasivile n’ibikorwaremezo by’ingenzi, no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge binyuze mu kohereza ingabo zitabogamye.
Nubwo iri huriro rivuga ko iki cyemezo kigamije kugabanya umwuka mubi no gutuma amahoro agerwaho, ejo hazaza h’umutekano w’umujyi wa Uvira haracyari mu rujijo, bitewe n’uko uyu mwanzuro wo kuva muri Uvira uzashyirwa mu bikorwa hashingiwe ku cyerekezo ibiganiro by’amahoro bizafata mu minsi iri imbere.


Kinyarwanda
English
Swahili









